Abakobwa: Dore uburyo bwagufasha kwigarurira umutima w'umusore mwahoze mukundana

Abakobwa: Dore uburyo bwagufasha kwigarurira umutima w'umusore mwahoze mukundana

Aug 07,2022

Bijya bibaho ko abakundana bashobora gutandukana bagashwana ariko mu by’ukuri umukobwa akaba yaba agikunda umuhungu ku buryo gutandukana kwabo bidatuma amwibagirwa, maze akumva akimukeneye ko bakongera gukundana. Hari uburyo rero umukobwa yakoresha akongera kugarura uwo bahoze bakundana, kabone n’ubwo haba hashize igihe kirekire batandukanye:

 

1. Shakisha amakuru: Iyo umukobwa agikunda umusore bahoze bakundana kandi akaba yarananiwe kumwikuramo ndetse akeneye ko yagaruka, agomba kubanza gushakisha amakuru ye, akamenya aho aba, niba afite indi nshuti, uko amuvuga cyangwa niba akimutekereza. Ibi akabimenya akoresheje inshuti z’uwo musore cyangwa abantu ba hafi, bashobora kumuha amakuru y’impamo.

 

2. Mwandikire: Umukobwa kandi ashobora kumwandikira, amwoherereza ubutumwa bugufi, amwifuriza umunsi mwiza, ijoro ryiza n’ibindi kandi wirinde kumuhamagara igihe cyose ubona atakwitayeho.

 

3. Muhamagare: Mu gihe ubona asubiza ubutumwa bwawe uzanyuzemo nka rimwe umuhamagare, nakwitaba umuvugishe amagambo make yo kumubaza amakuru maze umusezere nta kiganiro kirekire mugiranye, cyeretse wumvise we akeneye gukomeza kukuvugisha.

 

4. Musabe guhura: Iyo ubona atangiye kujya akuvugisha buhoro buhoro ushobora kumusaba ko mwazahura,wabona atabyumva neza ukifashisha inshuti ye ikazabahuza mu kigare mugahura bisanzwe wenda ntimunaganire ku munsi wa mbere mwahuye. Nyuma yaho ushobora noneho kongera kumusaba ko mwahura mwenyine akakwemerera, maze ukabona umwanya wo kumuganiriza.

 

5. Mubwire ko ukimukunda: Iyo yemeye ko muganira cyangwa se mugahura mwenyine ntuzaripfane uzamubwire ko ukimukunda, ndetse ukamubwira ko ubabajwe no kuba mutakiri kumwe. Ibi ushobora kubimubwira na mbere y’uko muhura, igihe cyose yemeye kukuvugisha.

 

Ibi byose nibyo byagufasha kugarura umukunzi wawe wa kera mwatandukanye ukimukunda, ndetse ukaba wifuza ko mukomeza urukundo rwanyu, ariko ukabikora mu bwitonzi udahubutse kandi wabanje kubitekerezaho neza.