Abafana ba Manchester United basubiranyemo bararwana nyuma y'uko ikipe yabo yitwaye nabi

Abafana ba Manchester United basubiranyemo bararwana nyuma y'uko ikipe yabo yitwaye nabi

Aug 08,2022

Ibintu bitangaje bikomeje kugaragara mu ikipe ya Manchester United kuko n’abafana ubwabo batangiye kugira umwiryane hagati yabo kugeza ubwo bakozanyijeho ku munsi w’ejo kuri Old Trafford.

 

Ubwo amashitani atukura yatsindwaga ibitego 2-1 na Brighton,abafana ba United byabarenze bamwe batangira kurwana ubwabo karahava.

 

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abagabo 2 bari kuri Old Trafford baje gufana United bafatanye mu mashati abandi bagenzi babo bari kugerageza kubatandukanya.

 

Byarangiye aba barekuranye ariko bakomeza gutukana cyane ari nako bashwana n’abandi bagenzi babo.

 

Erik Ten Hag yari yizeye kurangiza umukino we wa mbere wa Premier League atsinze kugira ngo agarure umwuka mwiza mu ikipe ariko ibyo byahindutse inzozi kuri United kuko ibitego bibiri yatsinzwe na Pascal Gross byashyize Brighton mu nzira yo gutsindira bwa mbere mu mateka kuri Old Trafford.

 

Abafana ba Red Devils bakomereje ku kababaro iyi kipe yabateye umwaka ushize ubwo yabatsindaga ibitego 4-0 kuri Amex mu mpera z’umwaka w’imikino ushize.

 

Nyuma yo gutsindwa,umutoza Ten Hag yagize ati "Aka kazi ni nk’ ikuzimu."

 

Mu byukuri ni ugusubira inyuma. Birababaje cyane kandi tugomba guhangana nabyo.

 

Ntabwo nanyuzwe rwose, kuko dutsinzwe kandi ntabwo byari ngombwa. Twari dukwiye gukora ibintu neza.

 

Twatakaje imipira ibiri mu buryo bworoshye kandi byari ikosa rikomeye. Twasobanuye neza uko twakemura ibibazo. Ntibyari ngombwa.

 

Tugomba gufata amasomo kandi tukayigiraho vuba. Ntabwo dufite umwanya kandi tugomba kugaruka. ”