Abasore: Nukomeza gukora ibi bintu 8 umukunzi wawe azahita agusiga nta kabuza

Abasore: Nukomeza gukora ibi bintu 8 umukunzi wawe azahita agusiga nta kabuza

  • Ibintu bituma umukobwa azinukwa umusore bakundana

  • Ibintu bishobora gutuma umukobwa akwanga

  • Ibyo abasore bakora bigatuma abakobwa bakundana babanga

Aug 09,2022

Hari impamvu nyinshi zituma abantu batandukana n’abo bakundana nabo, nyamara bikaba buhumyi ku buryo nyuma bashobora kwicuza.

 

Mu gihe abantu babuze icyizere ndetse n’imbaraga zo kuzuza ibyo abakunzi babo babasaba, akenshi birangira batandukanye ku buryo bamwe bihitiramo kubaho bonyine mu buzima bwabo kubera kutita ku babahaye umutima. 

 

Uburyo bwiza bwo kumenya neza ko ufite urukundo rwiza kandi rudafite icyo rushingiyeho, ni uko ibikorwa byawe biba binogeye hagati yanyu mwembi.

 

Umuhanga akaba umuganga w’indwara zo mu mutwe witwa Roxy Zarrabi, yashyize hanze amakosa abantu bakora akaba yatuma abantu batandukana n’abo bakunda. Ibi ujye ubyirinda kugira ngo ejo utazavaho wiyima urukundo cyangwa ukarwiyaka burundu.

 

1. Ukunda kumwirengagiza cyane ubusabe bwe ukaburebera kure

 

2. Wabonye umaze kumubona uhita ugereka akaguru ku kandi kandi umaze kumusohokana inshuro imwe gusa.

 

3. Ntabwo washyizeho ibyo utagomba kurenga kugira ngo utazavaho umubabaza. Umubwira ibyo wiboneye kandi bitajyanye n’iterambere.

 

4. Ukunda kwita ku mico cyane aho kureba ibyo mufite n’uko mumeze ako kanya. Ntabwo wita ku mico ye.

 

5. Ntabwo ibyo ukeneye mubiganiraho, uba ushaka kubikora wenyine kandi nawe ahari.

 

6. Ukunda kumva amabwire cyane, ntiwita ku bikorwa bye.

 

7. Ujya witwara nabi. Ujya utekereza ko muri ku rwego rumwe bigatuma umugenera ibimurengeje imbaraga.

 

8. Nawe ubwawe ntabwo wikunda. Ntabwo uzi kwiyitaho.

 

Inkomoko: Hyebea.com