Kizz Daniel arashaka kuza mu Rwanda byihuse nyuma yo gufungirwa muri Tanzania
Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria wamenyekanye nka Kizz Daniel nyuma yo kwanga gukora igitaramo yari yatumiwemo muri Tanzania bikamuviramo gufungwa yasabye kugezwa mu Rwanda byihuse aho afite igitaramo kuwa 13 Kanama 2022 kuko atakwihanganira kumara iyi minsi isigaye muri Tanzania.
Kizz Daniel yari yatawe muri yombi akurikiranyweho kwanga kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo muri Tanzania.
Yagombaga gutaramira muri Tanzania ku wa 7 Kanama 2022, bivugwa ko yahageze uwo munsi avuye muri Uganda aho yari yakoreye igitaramo ku wa 6 Kanama 2022.
Uyu muhanzi ngo akigera muri Tanzania yatunguwe no kubura ibikapu bye byose byarimo ibikoresho by’abacuranzi, imyenda ye ndetse n’imikufi y’agaciro arimbana ku rubyiniro.
Nyuma Kizz Daniel n’abamufasha mu muziki batangiye gukurikirana iki kibazo binyuze mu buyobozi bwa sosiyete y’indege yari yamutwaye ariko ntiyahita abona igisubizo.
Uyu muhanzi utari ufite ibikoresho byo gucurangisha, imyenda yo kwambara n’ibindi yaje gufata icyemezo cyo kwanga kuririmba.
Nyuma y’uko Polisi ibonye uburakari bw’abaturage ndetse ikanakira ikirego cy’uwari wamutumiye bivugwa ko ari umwana w’umwe mu bayobozi bakomeye muri Tanzania, yahise ijya kumuta muri yombi.
Nyuma y’amasaha hafi umunani abazwa, hakorwa iperereza, mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Kanama 2022, yarekuwe yakirwa na Harmonize uri mu bafite izina rikomeye muri iki gihugu.
Amakuru dukura ku Igihe n’uko uyu muhanzi kuva yatabwa muri yombi yatangiye gusaba abamutumiye mu Rwanda kwitegura kumwakira kuko ataguma muri Tanzania.
Uwatanze amakuru yagize ati “Ubu turi gushaka indege yihuse imuzana, iyo tubona hafi niyo imuzana kuko ntashaka gutinda muri Tanzania.”
Kizz Daniel ategerejwe i Kigali mu iserukiramuco ry’iminsi ibiri ‘ATHF Rwanda’, rizarangwa n’ibitaramo bibiri azahuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda.