Urwego rushinzwe Imfungwa n'abagororwa(RCS) rwahinduye gahunda isanzwe yo gusura

Urwego rushinzwe Imfungwa n'abagororwa(RCS) rwahinduye gahunda isanzwe yo gusura

Aug 10,2022

Umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa SSP Uwera Pelly Gakwaya, yatangaje ko gahunda yo gusura imfungwa n’abagororwa yahindutse ku munsi ababo babasuragaho.

 

Imfungwa n’abagororwa basurwaga ku munsi wo ku wa Gatanu mu Rwanda ariko kuri ubu habayemo impinduka muri iyi gahunda yo gusura, izajya ikorwa kuwa gatandatu.

 

SSP Pelly Gakwaya Yagize ati " gahunda yavuguruwe bitewe n'uko wasangaga hari bamwe mu bakozi baburaga agahushya ko gusura ababo bafungiye muri Gereza bityo bikaba byababeraga imbogamizi".

 

Gahunda y’abana babanyeshuri yabaga ku wagatandatu bagasura ababyeyi nayo yahindutse ubu bizajya bikorwa mu cyumweru cya mbere cya buri kwezi.

 

Usibye umunsi wo kuwagatanu wahindutse ugashyirwa ku wa Gatandatu, nta kindi cyahindutse ndetse n’umwanya uhabwa abasuye imfungwa n’abagororwa ungana n’iminota 15 ntiwahindutse.