Dore ibimenyetso byakwereka ko watangiye guca inyuma uwo mwashakanye na we utabizi

Dore ibimenyetso byakwereka ko watangiye guca inyuma uwo mwashakanye na we utabizi

Aug 12,2022

Guca inyuma uwo mwashakanye akenshi bivugwa iyo umwe mu bashakanye akundanye cyangwa akoze imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo cyangwa umugore ariko hari ibindi bikorwa bimwe na bimwe bikorwa bikaba byakwitwa guca inyuma uwo mwashakanye cyane bishobora no gusenyera abashakanye.

 

1. Kuvuga nabi uwo mwashakanye

 

kuvuga nabi uwo mwashakanye ubibwira uwo mudahuje igitsina cyangwa utari uwo mu muryango, nabyo wabyirinda cyeretse mu gihe hajemo ihohoterwa nibwo wabibwira ababishinzwe nubwo baba badahuje igitsina nawe.

 

2. Kwambara ukarimba ubikorera undi muntu

 

Niba uri kwambara imyenda myiza, cyangwa yihariye ushaka kugira umuntu wemeza utari uwo mwashakanye tangira witekerezeho umenye impamvu uri kubikora.

 

3. Kubwira ibibazo by’urugo rwawe, umuntu mudahuje igitsina

 

Ibibazo niba utabasha kubiganira n’uwo mwashakanye bibwire inshuti cyangwa undi muntu wo mu muryango muhuje igitsina. Akenshi ababibwira abo badahuje birangira havuyemo ubusambanyi nubwo biba byaratangiye atari byo bagamije.

 

4. Gutwarwa umutima n’ ikindi gikorwa kurenza uko uwuha uwo mwashakanye

 

urugero gukunda umupira cyane, akabari, ama film, akazi ka nyuma y’akazi n’ibindi bitwara umutima.

 

5. Kwandikira umuntu mudahuje igitsina ikarita imwifuriza ibyiza, imwihanganisha cyangwa se kumuha intwererano ukabikora wenyine udashyizeho ko mubikoze hamwe n’uwo mwashakanye nabyo uba uri kumuca inyuma.

 

6. Gusohokana n’undi muntu utari uwo mwashakanye

 

Kujya gusangira n’undi muntu mudahuje igitsina, gutembera hamwe cyangwa kumusura bigamije kugirana ibihe byiza gusa nabyo ni nko guca inyuma, wagombye kumara uwo mwanya uri kumwe n’uwo mwashakanye.