Abafana ba Rayon Sports batangariye cyane Paul Were uherutse gusinya muri iyi kipe ku ncuro ya mbere bamubonye

Abafana ba Rayon Sports batangariye cyane Paul Were uherutse gusinya muri iyi kipe ku ncuro ya mbere bamubonye

Aug 12,2022

Rutahizamu Paul Were uheruka gusinyira Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere na bagenzi be yigarurira imitima y’abafana batari bake bari baje kumuha ikaze mu Nzove.

 

Uyu munya Kenya, Paul Were ukina aca ku mpande, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ku wa Kane ndetse agaragara mu gikorwa cyo kumurika Itike y’Umwaka w’Imikino n’Ikarita y’Ubunyamuryango ya Rayon Sports.

 

Nyuma y'aho ni bwo yerekeje mu Nzove, yakirwa n’ibihumbi by’abafana bari bamutegereje ku myitozo.

 

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yanyuze abatari bake bakurikiye imyitozo ya Rayon Sports, bamwe ntibatinya kuvuga ko bataherukaga "kubona umukinnyi umeze nka we".

 

Were na bagenzi be bari kwitegura umukino wa gicuti Gikundiro izahuramo na Vipers SC yo muri Uganda ku wa Mbere, kuri Rayon Sports Day.