Umusore Yahisemo Kwiyahura Nyuma Yo Gutakza Amafarnga Menshi Ku Mukobwa Nyina Akanga Kumumuha

Umusore Yahisemo Kwiyahura Nyuma Yo Gutakza Amafarnga Menshi Ku Mukobwa Nyina Akanga Kumumuha

  • Umusore yiyahuye kubera umukobwa bakundanaga

Aug 12,2022

Umusore wo mu Karere ka Adansi South yiyahuye nyuma yo gutakaza amafaranga menshi ku mukobwa bakundanaga, nyina akanga ko bashakana.

 

Nk’uko byemejwe n’umushoferi utwara imbangukiragutabara mu bitaro biri muri aka gace, ngo uyu musore yasanzwe amanitse mu mugozi iruhande rwe hari urwandiko yasize yanditse avuga ko azize kuba yarakunze umukobwa nyuma umubyeyi ubyara uwo mukobwa akanga ko amushaka, ndetse akamumurinda cyane nk’uko Kessben TV ibivuga.

 

Ubukwe cyangwa kwifuza kubana n’umuntu ni ibintu bikomeye cyane, gusa biba ikibazo iyo bigeze aho umuntu runaka afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima nk’uko byakozwe n’uyu musore utavuzwe amazina. Mu buzima umuntu ashobora guhura n’ibihombo byinshi gusa biratangaza cyane ndetse bikanatera agahinda, kumva ko umuntu ashobora kwitwara ubuzima hejuru y’igihombo yagize.

 

Bamwe bagaragaje ko bababaye cyane ndetse batengushywe n’umusore wiyambuye ubuzima, kubera umukobwa akunda. Umukobwa wamenye iby’iyi nkuru yagize ati

 

“Ese uyu niwe mukobwa wenyine wari ku isi? Ese ibyo yari bukorerwe byose byari butume yiyahura? Kwiyahura nayo ni amahitamo ariko ni amahitamo mabi cyane”. Undi yagize ati “Ubuzima ni ikintu gikomeye cyane, ahari abantu benshi baramucira urubanza ariko burya kwiyahura birenze ubwenge bwa muntu, birababaje kuba yiyambuye ubuzima”.

 

Ahari nawe wakwibaza niba uyu musore yaragombaga gufata umwanzuro nk’uyu cyangwa niba yaragombaga gutegereza. Muri iyi nkuru ye ntabwo higeze hagaragazwa impamvu uwagombaga kuzamubera nyirabukwe atamushimiye umukobwa we, kugeza ubwo umusore ahisemo kwiyahura.