Dore ibyagufasaha gukira neza indwara ya Amibe yibasira abatari bake ndetse ikanica iyo itavuwe neza

Dore ibyagufasaha gukira neza indwara ya Amibe yibasira abatari bake ndetse ikanica iyo itavuwe neza

  • Ibyo wamenya kuri Amibe

  • Uko Amibe isuzumwa n'uko ivurwa

Aug 13,2022

Amibe, nubwo mu kinyarwanda ari indwara ndetse n’ikiyitera byose tubyita gutyo, ariko mu ndimi z’amahanga biratandukana. Mu cyongereza, agasimba kitwa Entamoeba histolytica, naho indwara gatera ikitwa amebiasis.

Iyi ndwara yibasira abantu benshi muri rusange, bakanayivugaho ko itajya ikira, reka tuyivugeho mu magambo arambuye. Twongereho ko iyi ndwara ifata cyane abantu baba mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Amibe iterwa n’iki?

Nkuko tumaze kubivuga, iyi ndwara iterwa n’agasimba ka amibe, muri rusange ikaba indwara iterwa n’umwanda.

Yinjira mu mubiri wawe iyo uriye cyangwa ukanywa ibirimo amagi yayo. Si ibyo gusa kuko no gukora ku byo uyirwaye yitumye ukaza kurya udakarabye, cyane cyane ku bana nabyo bitera kurwara iyi ndwara.

Ayo magi aboneka ahantu umuntu uyirwaye yitumye, nyamara akaba amara amezi menshi akiri mazima. Tuyasanga mu butaka, mu mazi, mu ifumbire y’imborera n’ahandi hose hashoboka.

Ubundi buryo yanduramo ni mu gukora imibonano mu kibuno, mu gihe uyikorerwa ayirwaye.

Iyo igeze mu mubiri ihita ijya mu gifu no mu mara ari naho itangira kororokera. Nyuma ikajya mu mara manini, ari naho itura. Iyo itinze kuvurwa cyangwa ntivurwe neza ishobora kwangiza imiyoboro y’amaraso, ikinjira mu mwijima ikawangiza ndetse ishobora no kugera mu bwonko.

Urwaye amibe arangwa n’iki?

Akenshi ibimenyetso bigaragara hashize hagati y’icyumweru n’ibyumweru 2 uriye ibyandujwe n’amagi ya amibe. Ikigo cya CDC gitangaza ko hagati ya 10% na 20% y’abantu banduye amibe aribo bagaragaza ibimenyetso byo kuyirwara.

Akenshi ibimenyetso birangwa no guhitwa bijyana no kuribwa mu nda.

Gusa iyo yamaze kwangiza mu mara niho ihita igutera macinya. Icyo gihe mu byo wituma hazamo amaraso, bizwi nko kugereka, ndetse kuribwa mu nda bikiyongera. Iyo yageze mu maraso, yangiza umwijima, umutima, ibihaha, ubwonko n’ibindi bice aho iteramo ibisebe no kwangirika. Iyo yageze mu mwijima ugira umuriro no kuribwa igice cy’inda, iburyo ahagana mu mbavu.

Amibe isuzumwa ite? 

Mu kuyisuzuma hifashishwa ibyo witumye, tumenyereye kwita ikizami cy’umusarane. Nyamara hari n’igihe hapimwa amaraso, iyo yageze mu nyama zo mu nda cyangwa mu bwonko.

Uko amibe ikura (Ifoto /Interineti)

Amibe ivurwa ite? 

Ubusanzwe iyo umurwayi asanzwemo amibe ahabwa umuti wa metronidazole, tumenyereye nka flagyl. Akawunywa mu gihe cy’iminsi 7. Igipimo giterwa nuko angana.

Iyo yari yabaye macinya, anahabwa imugabanyiriza guhitwa ndetse n’imiti ivura umwuma uturutse ku mpiswi, izwi nka ORS (Oral rehydration salts).

Habaho n’indi miti ikoreshwa, nka intetrix, secnidazole, tinidazole, entamizole, n’indi.

Ese amibe irakira?

Iki kibazo gihuriweho n’abantu benshi, amibe ni indwara ivurwa igakira. Gusa bitewe nuko uba utazi nyirizina aho wayanduriye ngo uhirinde, ukira wongera winjirwamo n’izindi, gutyo gutyo, kugeza ubwo ubonako udakira, nyamara warakize urongera urandura.

Gusa iyi ndwara iza ku mwanya wa 3 mu ndwara ziterwa na parasite, zica, iyo itavuwe cyangwa ngo ivurwe neza.

Ni gute nakirinda amibe?

Nta rukingo rwayo rubaho. Isuku ni bwo buryo rukumbi bwo guhangana nayo, niyo mpamvu usabwa kwita kuri ibi bikurikira:

 

  1. Oza imbuto n’imboga n’amazi meza kandi menshi mbere yo kubirya. Amazi yo kubyozamo ntuyasukemo ahubwo uyasukaho woza, agatemba, si ugushyira mu ibasi ngo wogerezemo
  2. Ibyo guhatwa ujye ubihatisha icyuma gisukuye nawe wakarabye
  3. Amazi yo kunywa yateke cyangwa ukoreshe ayavuye mu nganda, apfundikiye. Cyangwa ukoreshe imiti yabugenewe irimo iode cyangwa chlore. Wayigura muri farumasi cyangwa ahandi bicururizwa
  4. Amata yateke mbere yo kuyanywa. Ayo utizeye isuku yayo, wiyanywa.
  5. Ibiryo byo ku nzira, nk’ibigori, za brochette, byitondere
  6. Kandi buri gihe jya ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe uvuye kwituma, n’igihe ugiye kurya.