Abakobwa: Dore amagambo 5 udakwiye guhirahira ngo ubwire umusore mukundana kuko yahita agusenyera urukundo
Hari amagambo umukobwa ashobora kubwira umuhungu bakundana akaba yarakaza umuhungu cyane, ndetse bikabaviramo no guhagarika umubano n’inzira y’urukundo bari barimo, kabone n’ubwo waba umubwira ukuri.
. Amagambo utagomba kubwira umusore ukunda
. Nubwira umusore ukunda aya magambo uzamenye ko urimo kwisenyera
Amagambo 5 umukobwa atagomba kubwira umuhungu bakundana, nk’uko bitangazwa n’urubuga Elcrema rwandika ku mibanire:
1. Inshuti zanjye ntizigukunda
Si byiza ko ubwira umuhungu mukundana ko inshuti zawe zitamwiyumvamo kuko bishobora kumurakaza cyane, ndetse ukaba ubibye urwango hagati ye na bagenzi bawe. Iyo amenye ko batamukunda kandi akabona wowe mukomeza kugirana imishyikirano n’ubucuti bugakomeza, ahita ashaka uko abagucaho maze wabyanga mugashwana bikaba byavamo no gutandukana ari wowe ubiteye kuko wamubwiye uko bagenzi bawe bamufata.
2. Nta gikundiro ufite
Akenshi iyo ukundana n’umuhungu uko yaba asa kose, ntabwo uba ugomba kumubwira ko nta gikundiro kimugaragaraho n’ubwo yaba ari mubi. Ahubwo urabyihorera bikakugumamo wenyine kuko byabatandukanya kandi wowe hari ibiba byaratumye umukunda, kuko nawe abikubwiye byakubabaza.
3. Ntuzi gukunda
Iyo umuhungu mukundana atakunyura mu bijyanye n’urukundo rwanyu, si byiza ko umubwira ko atazi gukunda cyangwa ngo umwereke ko urukundo rwanyu rubishye. Ahubwo wowe uba ugomba gufata iya mbere ukamuha urugero maze na we akaboneraho kumenya icyo gukora, bitewe n’ibyo ukunda kandi ukeneye ko azajya agukorera.
4. Umukunzi wanjye wa kera
Kirazira ko umuhungu mukundana ukunda kumubwira ibijyanye n’umuhungu mwakundanye mbere ye, umurata cyangwa umugereranya n’uwo muri kumwe kuko nta muhungu n’umwe ubikunda.
5. Twibere inshuti zisanzwe
Iyo ubwiye umuhungu mukundana ngo mwibere inshuti zisanzwe, biba bimugaragariza ko udakeneye gukomezanya na we inzira y’urukundo kabone n’ubwo waba ubivuze wikinira ariko we iyo abyumvise ahita afata icyemezo cyo kubivamo.
Ntugakinishe rero kubwira umuhungu mukundana amwe muri aya magambo igihe cyose mugikundana, kuko byabaviramo gutandukana burundu kandi ari wowe biturutseho.