Umukunzi wawe ari mu nzira zo kugusimbuza undi niba usigaye ubona ibi bimenyetso

Umukunzi wawe ari mu nzira zo kugusimbuza undi niba usigaye ubona ibi bimenyetso

  • Ibimenyetso byakwereka ko ugiye gutandukana n'umukunzi wawe

  • Icyakwereka ko umukunzi wawe yagusimbuje undi

Aug 14,2022

Imibanire y’abantu ubusanzwe si ikintu cyo kwizera ngo wumve utuje. Iteka ukwiriye kujya ukoresha neza amahirwe ufite ku muntu ariko ukanagenzura niba uri kwitwara neza kandi ukirinda gukinwa. Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibimenyetso 7 bizakwereka ko uwo muntu muri kumwe vuba cyane agusimbuza undi.

 

Uri mu rukundo kandi uri kwifuza ko ejo hazaza hanyu haba heza cyane, ariko ikibabaje ni uko uwo mukundana we atari uko abifata, yewe nta n'ubwo ari uko abitekereza. Ni byo ushobora kwishuka ugatekereza ko mumeranye neza kubera ikiganiro muheruka kugirana nyamara, ntaho bihuriye n’ukuri. Birashoboka ko mushobora gukundana ariko mudahuje intego, sibyiza rero, ntukemere gukinwa, kuko we agufata nk’uw’igihe gito ubwo hazaba haje undi abona ko akuruta mu byo wowe utarimo kuzuza neza.

 

Niyo mpamvu rero wowe, ukwiriye kureba neza niba uwo mukundanye agukunda koko cyangwa niba aguha umwanya uhagije, ukanita cyane ku byiyumviro bye, binyuze mu magambo muganira muri kumwe. Mwitegereze neza, ejo bitazarangira wicuza waragizwe utabona. Ntugatakaze amaranga mutima yawe mu muntu udatakaza aye muri wowe. Ukwiriye kumenya ubwenge ugashishoza nk’uko tubikesha ikinyamakuru Relrules.com.

 

Ikintu cyambere ugomba kumenya ni uko niba ufite umuntu ugukunda by’ukuri, iteka azahora ashyiramo imbaraga kuko aba atifuza kugusiga wenyine. Umuntu ugukunda, iteka aba ashaka kukugaragariza ko agukeneye cyane ndetse ashaka ko ibintu bigenda neza hagati yanyu mwembi ndetse anashaka ko biramba. Ariko niba ubona atari uko bimeze, genza gake.

 

DORE IBIMENYETSO 7 BIZA KWEREKA KO VUBA CYANE URUKUNDO RWANYU RURAGERA KU IHEREZO

 

1. Ntabwo muganira ku hazaza hanyu mu buryo bwiza

 

Nubona uwo mu kundana adashaka ko muganira ku hazaza hanyu umenye ko urukundo rwanyu ntaho ruri kujya. (You are going nowhere).

 

2. Ibyiyumviro byawe bikubwira ko mutameranye neza

 

Ukwiriye kwiga kwizera ibyiyumviro byawe. Bizakubera impamvu. Biraza bikakwishakira. Ukwiriye kubyizera mu gihe bije biri kukubwira ikintu kitagenda neza. Rimwe na rimwe amarangamutima yawe, ashobora kugutwara buhumyi. Ashobora kugushuka akagusaba kwibeshya wowe ubwawe, ariko ibyiyumviro byawe ntibizakubeshya.

 

3. Nta mbaraga agishyira muri wowe, ntacyifuza guhura nawe

 

Niba ubona atagishishikajwe no guhura nawe, ubwo nyine ntukimurimo. Uzabibona mu gihe atagifata umwanya ngo akwereke inshuti ze n’umuryango we.

 

4. Ntugaragara ku mbuga nkoranyambaga ze

 

Azashyira amafoto n'amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze, ashyireho filime akunda n'ibindi ariko ntazigera yibeshya kugushyiraho na rimwe. Ibi rero uzabifate nk’ijambo rikomeye (Take it Serious).

 

5. Hari n’ubwo azakubwira ko uri kubikabiriza

 

Niba uri umunyamahirwe, uzahura n'uzagukunda n’umutima we wose, ndetse uwo muntu uzabona ko akwiriye kuba we, ariko uyu muntu natangira kukwirengagiza azanakubwira ko ukabiriza ibintu.

 

6. Nta biganiro byimbitse mugirana

 

7. Muhura bitunguranye mutabipanze iyo mubipanze birapfa

 

KANDA HANO UDUHE IGITEKEREZO KURI IYI NKURU >>

Tags: