Rwanda: Hagiye gutangira gutangwa impushya zo gutwara imodoka za Automatic gusa

Rwanda: Hagiye gutangira gutangwa impushya zo gutwara imodoka za Automatic gusa

  • Perimi yo gutwara imodoka za automatic

Aug 15,2022

Abafite imodoka za automatic bakunze kwinubira kuba bagorwa no kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga kuko basabwa kuba bazi gutwara n’imodoka ya manual ari yo yemewe n’itegeko igihe kinini ko ikwiye gukorerwaho ibizamini byo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga (perimi).

 

Mu mwaka ushize ni bwo hari abasabye Inteko Ishinga Amategeko ko iryo tegeko ryavugururwa, abantu bifuza gutunga uruhushya rwo gutwara imodoka za ‘automatic’ bakabona ubwo burenganzira nk’uko bikorwa no mu bihugu bimwe na bimwe.

 

Umushinga w’Itegeko ngenga ryerekeye umutekano wo mu muhanda uteganya ko abakoresha imodoka za automatic bazajya bahabwa impushya zibemerera kuba ari zo batwara gusa, mu gihe ufite uruhushya rwo gutwara rwa Manual yemerewe gutwara imodoka z’ubwoko bwombi.

 

Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteriy’Ibikorwa Remezo (MININFRA) Alfred Byiringiro, yatangarije The New Times ko Itegeko ryerekeye ibizamini byo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga rikirimo kugenzurwa bikaba biteganyijwe ko rizavugururwa bitarenze muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022/23.

 

Byiringiro yavuze ko nyuma yo kwigira ku buryo ibindi bihugu bibigenza, byagaragaye ko impushya zo gutwara zabonywe ku modoka za automatic ziba zitandukanye n’iz’abantu bakoresheje imodoka za ‘manual’.

 

Bityo, hategerejwe ko itegeko rigena ibijyanye n’itangwa ry’izo mpushya ribanza kwemezwa no gusohoka mu igazeti ya Leta.

 

Biteganyijwe ko nyuma yo kugenzurwa n’abafatanyabikorwa batandukanye, umushinga w’iryo tegeko uzashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo na yo iwusuzume kandi inawemeze.  

 

Leta y’u Rwanda yamaze gutangiza santeri yihariye itangirwamo ibizamini by’abifuza gutunga impushya z’imodoka za automatic mu Karere ka Kicukiro, Byiringiro akaba yemeje ko guhera muri Kamena uyu mwaka hari hamaze kuzura ndetse hakaba hiteguye kwakira abantu.

 

Gusa ntabwo yigeze atangaza igihe nyacyo iyo santeri izatangira gukoreshwa, ariko ahishura ko hari amahugurwa arimo gutangwa ku bijyanye n’imikorere ndetse n’imikoreshereze y’iyo santeri.

 

Kuvugurura itegeko bije bikurira ubusabe bw’abantu batandukanye bifuza kubona impushya zo gutwara imodoka za automatic gusa.

 

Muri Mata 2018, umuturage witwa  Shumbusho Frank yandikiye abagize Inteko Ishinga Amategeko abasaba gutora itegeko ryemerera abantu gukoresha imodoka za automatic mu bizamini bitanga urushya rwo gutwara ibinyabiziga.

 

Shumbusho yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko, gushyiraho itegeko riha ukora ikizamini uburenganzira bwo guhitamo imodoka akoresha, yaba automatic cyangwa isanzwe.

 

Mu ibaruwa y’ubwo busabe, yavuze ko uburyo bukoreshwa mu kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka zisanzwe (manual) ari ivangura, kuko bizitira abafite imodoka za automatic kandi bose ari Abanyarwanda bwakiye kugira uburenganzira bungana.