Neymar Junior na Mbappe bari bateruranye bapfa penaliti bakizwa na bagenzi babo

Neymar Junior na Mbappe bari bateruranye bapfa penaliti bakizwa na bagenzi babo

Aug 16,2022

Umubano wa Kylian Mbappe na mugenzi we Neymar Jr bakinana muri PSG wongeye kwangirika nyuma y’aho bashwaniye gutera penaliti ku mukino iyi kipe iheruka gutsindamo Montpellier.

 

Bivugwa ko Kylian Mbappe na Neymar batandukanyijwe na bagenzi babo mu ijoro ryo ku wa gatandatu, nyuma y’uyu mukino PSG yanyagiyemo Montpellier ibitego 5-2, kuko ibintu byahindutse bibi cyane mu rwambariro cyane ko umwuka mubi wahereye mu kibuga.

 

Nubwo PSG yatsinze umukino wayo wa mbere mu rugo muri uyu mwaka w’imikino, ntabwo ibintu byose byagenze nkuko byari byateganijwe, kuko Mbappe yahushije penaliti bikiri 0-0 biramurakaza cyane kugeza ubwo yagiye yanga kwiruka ahawe umupira.

 

Mu gice cya kabiri, iyi kipe yatwaye Ligue 1 yabonye indi penaliti, kuri iyi nshuro Neymar yahise ayifata kandi itegeko ari uko penaliti zigomba guterwa na Mbappe, birangira bombi bashwanye.

 

Nk’uko amakuru abitangaza, amakimbirane yaba bombi yakomereje mu rwambariro nyuma y’umukino kubera iyi penaliti.

 

Bivugwa ko bombi batonganye cyane hanyuma banahuza imitwe, mbere yuko batandukanywa na bagenzi babo. Barasakuje cyane ndetse ngo banateranye ibintu mu rwambariro.

 

Bivugwa ko Paris Saint-Germain yahamagaje inama y’igitaraganya yiga kuri iki kibazo cy’amakimbirane yiyongera hagati y’aba bakinnyi Kylian Mbappe na Neymar.

 

Ikinyamakuru cy’imikino mu Bufaransa L’Equipe kivuga ko aba bombi bazagirana ikiganiro ’vuba cyane’ kugira ngo bakemure ikibazo baheruka kugirana giturutse kuri penaliti.

 

Amakuru aravuga ko Mbappe yasabye ko uyu munya Brazil agurishwa muri iyi mpeshyi ndetse na L’Equipe ivuga ko uyu musore w’imyaka 23 ’atigeze arwanya igitekerezo cyo kugurisha Neymar.’

 

Ubucuti bwigeze kuba bwiza hagati y’aba bakinnyi bwakonje nyuma yo kuza kwa Messi, kuko Neymar Jr yahisemo kwibanira na Lionel Messi n’ubundi bakoranye muri FC Barcelona.

 

Muri iyi minsi, Neymar Jr ahagaze neza kuko ari gutsinda ibitego ndetse akanatanga imipira ya nyuma bituma benshi bibaza umwanzuro w’umutoza kuri aba basore bombi.

 

Neymar Jr w’imyaka 30, yafashije PSG gutsinda Nantes ibitego 4-0 muri Trophée des Champions. Yatsinze ibitego 3 wenyine PSG itsinda Clermont ibitego 5-0 muri wikendi itangira shampiyona ya Ligue 1, mbere y’uko anayifasha gutsinda ikipe ya Montpellier ibitego 5-2 kuwa gatandatu.

 

Ibi bivuze ko mu mikino itatu amaze gukina muri uyu mwaka, Neymar Jr yatsinze ibitego bitanu, anatanga imipira yavuyemo ibitego eshatu.