Vipers yatangaje ko ibyo Rayon Sports yayikoreye itigeze ibibona ahandi
Vipers yishimiye gutumirwa no gukina na Rayon Sports
Ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda,yashimiye byimazeyo inshuti yayo nshya Rayon Sports yayitumiye mu birori by’umunsi mukuru wayo ndetse bagakina umukino wa gicuti wari wakuruye isinzi ry’abafana.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter muri iki gitondo,Vipers SC yashimiye Rayon Sports uburyo yayakiriye ndetse ivuga ko ibyo yakorewe ari ubwa mbere ibibonye.
Vipers SC yagize iti "Mwaramutse Rayon Sports.Mwarakoze cyane kutwakira.N’isomo ryiza kandi rishimishije kuri twe.Umukoro twawufashe.Turashimira ubuyobozi budasanzwe n’abafana batumye bishoboka. Mwarakoze cyane ku butumire."
Kuwa 13 Kanama 2022, ni bwo ikipe ya Vipers itozwa na Robertinho, wigeze gutoza Rayon Sports, yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yakirwa neza cyane n’abakunzi ba Rayon Sports.
Ku kibuga cy’indege,I Kanombe, yakiriwe bidasanzwe n’abarimo abari bahagarariye ubuyobozi bwa Rayon Sports bahaye indabo umutoza Robertinho n’abakinnyi be.
Kuva kuwa Gatandatu,Vipers SC yakiriwe nk’umwami, itemberezwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo n’urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Umuyobozi wayo, Mulindwa George William, yavuze ko bishimiye kuba ari yo kipe yatumiwe kuri Rayon Sports Day yaraye ibaye.
Yagize ati “Turi hano ku bw’impamvu, iyo ikipe nkuru nka Rayon Sports iguhisemo ngo mwishimane mu birori byayo ni ikintu gikomeye cyane. Ndashimira Perezida wa Rayon Sports. Hari byinshi twaje kubigiraho haba mu miyoborere no mu bindi bikorwa. Ikindi nakongeraho ni uko u Rwanda ari igihugu cyiza mu buryo bwose. Ni nk’aho turi mu rugo.”
Vipers SC yaraye itsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hizihizwa "Rayon Sports Day 2022".
Bobosi Byaruhanga niwe watsinze iki gitego ku munota wa kane, ku ishoti yatereye muri metero nka 27 ari mu ruhande, umunyezamu Hategekimana Bonheur ntiyabasha kuwukuramo.
Bobosi Byaruhanga watsinze iki gitego nawe yashimiye Rayon Sports kubera ukuntu yabakiriye ndetse anemeza ko hari umukoro yabahaye bagomba kwigana.