Yvan Buravan wari urwariye mu Buhinde yitabye Imana

Yvan Buravan wari urwariye mu Buhinde yitabye Imana

  • Yvan Buravan yatabarutse aguye mu Buhinde

Aug 17,2022

Umuhanzi Nyarwanda Yvan Buravan yitabye Imana kuri uyu wa 17 Kanama 2022 azize kanseri y’urwagashya.

 

Nk’uko byasohotse mu itangazo ryanditswe n’abareberera inyungu z’uyu muhanzi yaguye mu gihugu cy’Ubuhinde aho yari amaze iminsi yivuriza.

 

Yvan Buravan ubwo yafatwaga n’uburwayi yagerageje kwivuza mu Rwanda ariko biranga afata umwanzuro wo kujya kwivuriza hanze y’u Rwanda muri Kenya aho yakuwe arembye ajyanwa mu Buhinde yaguye.

 

Ubwo yafatwaga n’ubu burwayi bacyetse ko ari igifu cyamuzengereje aho icyo yashyiraga mu nda cyose cyahitaga kigaruka.

Abakunzi b’umuziki nyarwanda bari bamaze iminsi bandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza ko bazirikana Buravan, ko ndetse bamwifuriza gukira vuba.