Dore akayabo Rayon Sports yasaruye ku munsi wa Gikundiro cyangwa Rayon Sports Day

Dore akayabo Rayon Sports yasaruye ku munsi wa Gikundiro cyangwa Rayon Sports Day

  • Rayon Sports yasaruye miliyoni 60 ku munsi wayo wa Rayon Sports Day

  • Amafaranga Rayon Sports yinjije ku munsi wayo

Aug 17,2022

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo habaye Rayon Sports Day yizihirijwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

 

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo habaye Rayon Sports Day yizihirijwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

 

Iki gikorwa cyaranzwe no gususurutsa aba-Rayon bacyitabiriye binyuze mu ndirimbo aho hatumiwe abahanzi barimo Afrique mu gihe DJ Brianne yavangaga umuziki.

 

Nkuko abantu batari bake babyiboneye iyi sitade ya Nayamirambo yari yakubise yuzuye kuburyo byari bigoye kubona aho ukandagiza ikirenge, byageze aho abantu bahitamo kureba umupira bahagaze bigizayo intebe kugiorango bagenzi babo babone aho bahagarara.

 

Kwinjira nti byari ubuntu, kuko igiciro gito cyari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frws), ahatwikiriye bikaba 8,000 Frws ndetse na 20,000 Frws mu myanya y’icyubahiro.

 

Iki kiguzi cyari cyashyizweho cyatumye Rayon sport yinjiza akayabo gasaga miriyoni 60 0000 000 Frw, ica agahigo ko kwinjiza amafaranga menshi avuye mu bafana bwambere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

 

N’igikorwa cyasojwe n’umukino wa gicuti warangiye byiswe ko Vipers SC yatsindiye Rayon Sports mu birori byayo,aho Bobosi Byaruhanga yatsinze iki gitego ku munota wa kane ku ishoti yatereye muri metero nka 27 ari mu ruhande, ununyezamu Hategekimana Bonheur ntiyabasha kuwugeraho.

Umukino urangira uko

 

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi:

 

Rayon Sports:Hategekimana Bonheur (GK), Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Ganijuru Elie, Nkurunziza Felicien, Osalue Oliseh, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Boubakar Traore, Paul Were na Willy Onana .

 

Umutoza: Haringingo Francis Christian.

 

Vipers SC: Fabian Mutombola, Isa Mubiru, Ashraf Mandera, Hilary Mukundane, Livingstone Mulondo, Saraje Sentamu, Yunus Sentamu, Bright Anukani, Bobosi Byaruhanga, Ibrahim Orit, Milton Kalisa.