Amateka ya Yvan Buravan watabarutse ku myaka 27 gusa

Amateka ya Yvan Buravan watabarutse ku myaka 27 gusa

  • Yvan Buravan Yapfuye aguye mu Buhinde

  • Yvan Buravan yitabye imana azize Kanseri

Aug 17,2022

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira kuwa 17 Kanama 2022, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza uburwayi bwa kanseri yari amaze igihe ahanganye nabwo.

 

Umuhanzi Yvan Buravan, wari umaze kuba icyamamare mu njyana ya R&B, yapfuye ku myaka 27 azize indwara, nk’uko abashinzwe kureberera inyungu ze babitangaje.

 

Yvan Burabyo, uzwi cyane nka Buravan, yari amaze iminsi yivuriza mu Buhinde cancer y’urwagashya ari nayo yamuhitanye, nk’uko biri mu itangazo ry’ikigo kireberera inyungu ze.

 

Buravan yivurije mu Rwanda, muri Kenya no mu Buhinde mbere y’uko iyi ndwara imuhitana.

 

Uburwayi bwe ni inkuru yagarutsweho na benshi mu Rwanda bakunda umuziki we, kandi urupfu rwe rwabababaje benshi.

 

Nkuko amakuru dukesha Wikipedia abitangaza,Yvan Buravan yavutse kuwa 27 Gicurasi1995, avukira i Gikondo. Se yitwa Burabyo Michael na nyina akitwa Uwikunda Elizabeth. Avukana n’abana batandatu.

 

Amashuri abanza yayigiye igikondo ku kigo cyitwa le Petit prince, Amashuri yisumbuye yayatangiriye muri Amis des Enfants na la Colombiere[ecole la colombielle 1], yize muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya CBE mu bijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga.

 

Yvan Buravan yatangiye kuririmba muri 2009 ubwo yitabiraga amarushanwa ya RwandaTel , aba uwa kabiri ahembwa amafaranga miliyoni n’igice.

 

Muri 2012 Buravan yitabiriye amarushanwa ya Talentum,aza mu bambere bahembwe ko ari abahanga mu kuririmba.

 

Ibyo byamuhinduriye imitekerereze, umuziki atangira kuwubona mu yindi sura ndetse atangira kuwubona nk’akazi.

 

Uru rugendo yarukomeje ubutaruhuka abo mu muryango we, ku ishuri ni inshuti ze batangira kumufata nk’umuririmbyi nawe atangira kubikora nk’umwuga ndetse no kubikunda birushijeho.

 

Buravan ku myaka 20 ni bwo yiyemeje kugira umwuga umuziki we hanyuma mu ntangiriro za 2016 ibihangano bye bitangiye gusakara mu banyarwanda nabo baramukundira barabikunda.

 

Yatangiriye ku ndirimbo zirimo Injyana, Majunda, Urwo ngukunda, Malayika,with you arakomeza kugeza asohoye album iheruka yise "Twaje"

 

Yitabiriye ibitaramo byinshi bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo ndetse agera ku gasongero atwara igihembo cya Prix Découvertes , yatsindiye ku ya 8 Ugushyingo 2018 ku myaka ye 23 y’amavuko.

 

Yakoze ibitaramo byinshi bitandukanye bizenguruka imigabane itandukanye abifashijwemo n’abategura iki gihembo barimo RFI ifatanyije na UNESCO n’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, OIF.

 

Uwegukanye igihembo cya Prix Découvertes RFI ahembwa ibihumbi 10 by’amadolari,akanafashwa gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bivuga ururimi rw’Igifaransa.

 

Ibi bitaramo Buravan yabikoze mu bihugu 12. Tariki 20 Gashyantare yahereye muri Mali, asoreza mu mujyi wa Luanda muri Angola tariki 23 Werurwe 2019.

 

Nyuma y’umwaka atwaye iki gihembo,Buravan yabwiye Itangazamakuru ati”Njye ntangira umuziki abantu bagiye bambaza icyo nje kongera ku bisanzwe bihari, nkababwira ko mu myaka itanu nshaka kuba umuhanzi uri ku rwego mpuzamahanga. Narabyifuzaga ariko ntazi aho bizaca. Prix Decouvertes yabinshyiriye ku meza biba mu gihe kitanageze kuri ya myaka. Urumva ko ari amahirwe akomeye nagize.”

 

Ku wa 19 Ukuboza 2021 nibwo Buravan yashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki album ye ya kabiri yise "Twaje" ari nayo yaherukaga.

 

Yariho indirimbo nka ‘Bwiza’ yakoranye na Andy Bumuntu, ‘Impore’ yakoranye na Dj Marnaud na Ruti Joel, ‘Twaje’, ‘Tiku Tiku’, ‘VIP’ yakoranye na Ish Kevin feat Pro Zed, Gusaakara’, ‘Ye ayee’, Ituro’, ‘I Love you yoo’ na ‘Ni Yesu’.