Yanga wamamaye cyane mu gasobanuye yitabye Imana

Yanga wamamaye cyane mu gasobanuye yitabye Imana

  • Yanga mu gasobanuye yatabarutse

Aug 17,2022

Nkusi Thomas wakunzwe na benshi mu bakunzi ba filimi zizwi nka "Agasobanuye" guhera muri 1999 yatabarutse nkuko byatangajwe n’abarimo murumuna we Bugingo Bonny uzwi nka "Junior Giti".

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram no ku mbuga ze zose,Junior Giti yagize ati "Ruhukira mumahoro,Muvandimwe Mukuru, Kuri njye wari Papa nizeraga buri gihe
kandi nkitabaza mu bihe byose,umwigisha wanjye n’urugero rwanjye muri byose
. Ruhuka mu mahoro".

 

Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera. Agezeyo, yaje gufatwa n’uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.

 

Yanga yatangiye gusobanura filime afite imyaka 17 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, yavuze ko byaturutse ku mateka ye kuko akiri umwana aho babaga muri Uganda bari baturanye n’abakoraga uyu mwuga wo gusobanura ariko mu kigande.

 

Gusobanura byamuhaye amafaranga menshi ndetse bituma amenyekana kugeza ubwo mu 2012-2013 yaje kubihagarika kuko yabonaga isoko rya filimi zisobanuye ritangiye kugenda nabi.

 

Mu 2018, Yanga yaje kugira uburwayi bukomeye, arwara ikibyimba ku gifu cyaje kumutera kanseri.

 

Ubwo yari kwa muganga yaje kumenya ko uretse kuba arwaye ikibyimba ku gifu, hari haramaze kujyamo na kanseri.

 

Akimara kumenya ko arwaye gutya, yarihebye bikomeye atangira gushaka abakozi b’Imana ngo bamusengere.

 

Nyuma y’igihe arwaye kanseri, yaje kuyikira nta muntu umubaze, ahita akomerezaho urugendo rwe rwo gushima Imana, atangira gukora ivugabutumwa.

 

Kuva mu 2019, Yanga avuga ko yatangiye gukorera uwiteka n’umutima we wose, ibi byatumye abona itandukaniro hagati y’ubuzima yabagamo mbere.

 

Uyu mugabo ni we wamenyekanishije amagambo akoreshwa n’ubu arimo nka “Tipe” ryakoreshwaga ahanini ku mukinnyi w’imena wa filime.

 

Muri filimi ze kandi yakundaga kuvugamo ahantu hitwa kwa Myasiro (muri restaurant), imikasiro (ibibazo), umucango (tekinike zo kurwana zihambaye) n’andi.

 

Yazitangiraga avuga ati “karatangira kanakomeza” ashaka gusaba abantu kuba maso bagakurikirana filimi, “umusini” ryashakaga kuvuga igiceri cya 50.

 

Mu yandi magambo yakundaga gukoresha avugwa buri wese agahita yibuka Yanga ni nka: Kiradiha, Nyakariro, Umucango, Akabuno ku ntebe amaso kuri écran, Bolesi[Knowless], Njopoli [Jay Polly] n’ayandi atabarika.

 

Yari yarashinze kompanyi yitwa ‘The One Film Production’, ku buryo filimi yasobanuye byavugwaga ko ari izo muri "The One".