Abakobwa: Ibimenyetso byakwereka ko umusore ashaka ko mwiryamanira gusa nta rundi rukundo agufitiye

Abakobwa: Ibimenyetso byakwereka ko umusore ashaka ko mwiryamanira gusa nta rundi rukundo agufitiye

  • Icyakwereka ko umusore mukundana yishakira ko muryamana gusa

  • Umusore utagukunda by'ukuri

Aug 17,2022

Abasore bamwe na bamwe bigaragaza nk’abafite urukundo kandi bashaka imibonano gusa kuri wowe. Ni gute wamenya umusore ugukunda by’ukuri ukamutandukanya n’ukubeshya ko agukunda ariko agamije ko muryamana gusa?.

 

1. Ntakubwira imishinga ye y’ahazaza

 

Umusore ugufiteho gahunda yo kugushyira mu rugo akuganiriza ku bintu birenze umunsi muriho ahubwo ashyira imbere ko musohokana nijoro mukarya mukanywa bikarangiriza aho.

 

2. Aguhamagara nijoro gusa

 

Niba umuhungu mukundana aguhamagara nijoro atajya aguhamagara ku manywa icyo agushakaho ni uko muzajya muryamana ntabwo ari uko muzashinga urugo.

 

3. Iyo akwandikiye ariko akabikora ninjoro, aba yishimiye cyangwa ashishikajwe no kuryamana nawe, mu by’ukuri ntabwo aba agambiriye ko mwazashyingiranwa usibye gukorana imibonano mpuzabitsina gusa.

 

4. Uko akwita bishobora kukugaragariza niba agukunda by’ukuri cyangwa ashaka ko mwiryamanira. Akenshi azakwita amazina wumva nta cyizere atanga ku mubano wanyu w’ahazaza mwembi usibye ya mazina ashirana n’agahararo.

 

5. Iyo agusabye ko umwoherereza amafoto yawe agaragaza ubwambure bwawe ukoresheje telefone, aba yishimira kukwamamaza gusa nta rukundo aba agufitiye ruzatuma mushyingiranwa usibye kuryamana.

 

6. Ikintu kibaho iyo muri kumwe cyerekana ko agukunda by’ukuri cyangwa ko mukundana byo kuryamana, iyo ashaka ko mugirana ikiganiro kiza, icyo gihe muba mukundana bifite intego yo kurushinga. Ariko iyo ibyo akora byose biganisha kuba yagukorakora ku mabuno, kukwitegereza cyane cyangwa kukwiyegereza cyane muhagaze, ntakabuza ibyo aba akeneye biba ari ukuryamana gusa.

 

7. Iyo yohereje ubutumwa, ibyo ategura byose bikaba ari ukukubona kandi akavuga n’ibintu bidasobanutse, ibyo byose aba ashaka kuba ari ukwiryamanira gusa.

 

8. Iyo ahora aguhamagara cyangwa akakwandikira bikaba ikiganiro kirekire kidafite icyo kigamije, burya aba agukunda bya nyabyo nta gushidikanya. Aha bisobanurwa n’uko akenshi iyo ashaka ko muryamana akuganiriza avuga ngo ndagukumbuye mukunzi ndetse n’ibindi byinshi.

 

9. Mu gihe muri kuganira, iyo ibyo ari kuvuga byose biba byerekeranye n’ibice bigize umubiri wawe si uko abashaka ngo akumenye neza, icyo aba ashaka nta kindi usibye kuryamana nawe.

 

10. Iyo ashaka kumenya byinshi kuri wowe mu biganiro byose mugirana, icyo gihe aba agukunda bitagira amakemwa kandi bishobora kurangira mushyingiranywe.

 

Src:www.herway.com