Umukobwa yiteye amaraso y'umusore bakundana urwaye Virus itera SIDA kugirango amwere ko yiteguye kumupfira

Umukobwa yiteye amaraso y'umusore bakundana urwaye Virus itera SIDA kugirango amwere ko yiteguye kumupfira

Aug 19,2022

Umukobwa w’imyaka 15 yiteye amaraso y’umukunzi we wanduye virusi itera sida ku bushakE kugira ngo amwereke ko amukunda birenze. Uyu mukobwa muto akomoka mu karere ka Sualkachi muri Assam mu Buhinde.

 

Uyu mukobwa ukomoka muri Assam yashyize ibintu ku rundi rwego rwose ubwo yavugaga ko akunda cyane umukunzi we kandi yashyira ubuzima bwe mu kaga kubera we.

Uyu mukobwa yahuriye n’uyu muhungu kuri Facebook barakundana. Uyu muhungu ukomoka muri Satdola muri Hajo bivugwa ko yanduye virusi itera sida kandi amaze imyaka itatu akundana n’uyu musore. Nta gishobora kubatandukanya nk’uko umukobwa abivuga. Yavuze kandi ko yatorokanye n’uyu muhungu inshuro eshatu kandI azineza ko abana na virusi itera SIDA.

Umukobwa yafashe amaraso y’umukunzi we akoresheje urushinge arangije ayitera mu mubiri we. Hagati aho, abapolisi ba Hajo bahise bata muri yombi uyu muhungu, uyu mukobwa ajyanwa gukurikiranwa n’ubuvuzi.

 

Umuhungu yasabye umukobwa kutitera amaraso ye, ariko ntiyabyemera arabikora. Umukobwa ati: "Sinitaye ku bizambaho. Ndashaka ko arekurwa hakiri kare."

 

Uyu mukobwa yagiye kwipimisha kabiri. Yavuze ko atagiye gufata ibizamini bya mbere ariko ngo ku nshuro ya 2 agiyeyo yasanzwe ari muzima.