Abapilote barasinziriye bituma indege irenga ikibuga yagombaga kugwaho
Ubwo indege yahagurukaga muri Kenya yerekeza i Addis Abeba, muri Ethiopia, abapilote babiri ba kompanyi ya Ethiopian Airlines basinziriye bitera ubwoba mu bagenzi.
Ibi byabaye kuwa mbere w’iki cyumweru ndetse aba bapilote batwawe n’agatotsi iyi ndege irenga ikibuga yagombaga kugwaho.
Nyuma yo gusinzira, uburyo bwa autopilot bufasha indege kwiyobora bwarafungutse, bituma indege iguma mu nzira kugeza habura iminota mike ngo igere ku kibuga cy’indege.
Abashinzwe umutekano wo mu kirere ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bole i Addis Abeba babonye iby’iyi ndege bidasanzwe ubwo yarengaga ikibuga maze bagerageza guhamagara abapilote bayo nubwo batabigezeho.
Gusinzira kw’abapilote b’iyi ndege kwahungabanyije abagenzi mu gihe indege yari igeze hejuru y’ikibuga yagombaga kugwaho gusa intabaza [alarms] zavugije induru kubera ko uburyo bwo kwitwara kw’iyi ndege bwari buhagaze,abapilote barakanguka.
Ikinyamakuru Kenyans.co.ke dukesha iyi nkuru kivuga ko izi ntabaza zakanguye aba bapilote 2 bagarura indege ku murongo iparika neza mu nzira yayo nyuma y’iminota 25.
Ku bw’amahirwe, nta n’umwe mu bagenzi wagize icyo aba igihe iyi ndege yagwaga.
Amakuru yatanzwe na Flight Aware,Uburyo mpuzamahanga bwo kugenzura indege, nuko iyi ndege ya Boeing 737 yakoraga urugendo ET343 yavuye i Khartoum ikanyura i Nairobi yerekeza i Addis Abeba yagumye kuri metero 11277 mu kirere itamanuka kandi yaragombaga kubikora.
Indege yagumye mu muhanda wo ku kibuga cy’indege amasaha agera kuri abiri n’igice mbere yo gukora urundi rugendo.
Avuga kuri iki kibazo, Alex Macheras, impuguke mu by’indege, yavuze ko ibyabaye bigaragaza ikibazo cy’umunaniro w’abapilote mumwuga. Yongeyeho ko ibyabaye biteye inkeke cyane.
Macheras yagize ati: "Umunaniro w’abapilote ntabwo ari inkuru nshyashya, kandi ukomeje guteza ikibazo gikomeye mu mutekano w’ingenzo zo mu kirere - ku rwego mpuzamahanga."
Abantu benshi bavuze ko ibyabaye ari ’ubusazi’ n’ubunyamwuga buke kandi buteje akaga,ariko abandi bagira impuhwe nyinshi, bavuga ko aba bapilote bashoboraga kuba’ bari bananiwe cyane kubera gukora cyane.