Amagambo wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose yumvise

Amagambo wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose yumvise

  • Amagambo y'urukundo wabwira umukunzi wawe

Aug 22,2022

Iyo abantu bakimena banifuza ku rushinga, usanga hari byinshi babwirana mu rwego rwo kubagarira urukundo rwabo, ariko ugasanga hari amwe mu magambo birengagiza kandi afite uruhare runini mu gushimangira urukundo rwabo.

 

Dore amwe muri ayo magambo

 

1. Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

 

Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n’iby’agaciro gakomeye by’umwihariko ku bantu bakundana.

 

Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

 

2. Uri uw’agaciro kuri njye

 

Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk’iby’agaciro ari zahabu n’ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n’amaafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

 

3. Umfatiye runini

 

Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n’abantu benshi mu buzima, afashwa n’abantu benshi kandi bakomeye.

 

Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy’ubuzima bwe ni wowe umugize.

 

4. Nkwibonamo

 

Ibaze uhuye n’umuntu akakubwira ngo nkwibonamo, urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.Automatic word wrap