Dore ibintu 6 ukorera umukunzi ntazigere akwibagirwa mu buzima bwe
Ntibikunze kubaho ko uko winjiye mu rukundo n’uwo murwinjiranyemo ariwe musozanya inzira y’urukundo ndetse mukanabana, ariko burya n’iyo umuntu mutabana mwarigeze gukundana hari bimwe mu bintu aba adashobora kwibagirwa ku rukundo rwawe nawe, ndetse iyo wagerageje kumuha byinshi byo kwibuka bituma nawe atakwibagirwa habe na rimwe n’ubwo yazagenda akabona undi mukobwa bakundana ariko nawe ntujya umuva mu ntekerezo.
Urubuga Wikihow rwashyize hanze ibintu ushobora gukorera umukunzi wawe ntazigere akwibagirwa na rimwe, n’ubwo muzaba mwaratandukanye:
1. Jya utegura ikintu kimwe umukorera wenda kimwe ku munsi: Urugero shaka nk’uburyo bwawe bwihariye bwo kumusuhuza, cyangwa bwo kumubaza amakuru ye. Ushobora no kugira ibindi umukorera nko kumunyuraho aho atuye cyangwa aho akorera buri gihe ku isaha imwe no ku munsi umwe, wahaca ukamupepera kuburyo ubimumenyereza noneho waba utabikoze bikamutera kubyibazaho.
2. Jya umutungura: Ushaka ikintu kimwe wamukorera cyoroheje cyane ariko watekerejeho kirimo ubwenge bwinshi kandi ugikore utamuteguje, kuburyo nawe ubwe atungurwa bikamurenga.
3. Indoro yihariye: Gira indoro yawe yihariye umureba, yoroheje kandi yuje urukundo, ujye ukunda kuyimureba igihe muri kumwe, uyimurebe akanya. Ibi binabongerera gukomeza kuba umwe.
4. Menya ibimushimisha: Ugomba kumenya ibishimisha umukunzi wawe, kandi ukiga gushimishwa n’ibimushimisha. Irinde kwikunda no kumva ko ibyo ushaka aribyo bifite agaciro gusa, ahubwo menya kumwubaha cyane, kumuba hafi no kumwitaho ibye aribyo ushyira imbere.
5. Mutegurire Impano zinyuranye: Jya ugerageza umuhe impano, ushake impano zidahenze ariko zifite icyo zisobanura. Mu mpano uzajya umuha ntukibande kubyo kurya cyangwa kunywa, yego nabyo wanyuzamo ariko uzibande ku bikoresho. Urugero ushobora kumugurira twa tuntu abahungu bambara ku kuboko ukunda gusanga twanditseho amakipe bafana, cyangwa kanditseho “I LOVE YOU”. Kagura make cyane, ariko gasobanuye ikintu kinini kuko uko akambara niko agutekerezaho, kandi akora kuburyo adatandukana nako keretse iyo atagukunda.
6. Fata neza impano aguha: Menya gufata neza impano umukunzi wawe aguha uzihe agaciro kanini kuruta ibindi, kandi wirinde gusesagura no gufata nabi ibye. Niba agutije ikaramu jya uyifata neza uyimusubize itangiritseho n’akantu na gato. Igihe uhuye n’impanuka cyangwa ukagira uburangare ikangirika jya umusaba imbabazi wivuye inyuma, kuko n’ubwo ari akantu koroheje, azabona ko wabimwubahiye kandi ukamenya agaciro ke.