Dore ibyo ugomba kugenzura mbere yo gusaba cyangwa kwemerera uwo mukunda kubana akaramata

Dore ibyo ugomba kugenzura mbere yo gusaba cyangwa kwemerera uwo mukunda kubana akaramata

Aug 24,2022

Igihe cyo kurambagizanya ni igihe cyiza abakundana baba bishimye ariko gisaba gushishoza. Icyo gihe gisaba gushishoza kuko ari rwo rufunguzo rwo kugira urugo rwiza cyangwa se urugo rubi cyane ko biba ari ubuzima bw’ibihe byose uteganya kwinjiramo.

 

Mu gihe cyo kurambagizanya bamwe usanga baba bishushanya ukaba utanapfa kumenya ko uwo mukundana akuryarya. Nubwo utabasha gusoma mu mutima w’umuntu ngo umenye icyo atecyereza, hari bimwe wagenderaho bikakwereka ko uwo murambagizanya agukunda by’ukuri:

 

1.Yemera amateka yawe mabi

Umuntu ugukunda nyabyo uzasanga hari n’amateka yawe mabi azi ariko agakomeza akagukunda kuko abona ko wahindutse. Umuntu iyo agukunda aba azi ko ubuzima bw’umuntu bugizwe n’ibyiza ndetse n’ibibi yakoze. Ameteka y’umuntu mabi aturuka ku byo umuntu ubwe yakoze cyangwa se yisanzemo. Aho byaturuka hose , ugukunda nyabyo azabasha kubyakira akomeza agukunde.

 

2. Ntajya akugereranya n’abandi

Niba umusore cyangwa se inkumi murambagizanya ikikugereranya n’abandi bantu, menya ko atagukunda bya nyabyo. Umuntu ugukunda ntakeneye kukugereranya n’abandi nk'aho muri mu marushanwa.

 

3. Ashyira ingufu mu kubungabunga urukundo rwanyu

Umuntu ugukunda by’ukuri ashyira ibngufu mu kubungabunga urukundo rwanyu. Niba uwo mukundana aterera iyo ukisanga ari wowe wenyine ushyira imbaraga mu kubagarira urukundo rwanyu, icyo gihe umenye ko hari ikibura ngo abe agukunda by’ukuri. Ahubwo ashobora kuba hari ibindi agukurikiyeho.

 

4. Agaragaza ko atewe ishema nawe

Umusore cyangwa se inkumi igukunda igaragaza ko itewe ishema no kuba mukundana. Gusa na none ugomba kumenya ko abantu bose batagaragaza urukundo kimwe. Aha bisaba kumenya ururimo umukunzi wawe akoresha mu kwerekana ko atewe ishema no kuba mukundana. Niba wowe wumva ko uzagaragaza ko uterwa ishema nawe umwandikah amagambo meza aherekejwe n’ifoto ye ku mbunga nkoranyambaga, ntugatekereze ko umukunzi wawe nawe ari bwo buryo azakoresha. Ashobora kugutegurira umunsi mukuru w’amavuko, kukwerekana mu babyeyi, n’ibindi.

 

5. Agira uruhare mu kubyutsa urukundo rwanyu igihe hajemo agatotsi

Abakundana ntibashobora kubana batanyuze mu bihe nk’ibyo. Ariko iyo umwe mu bakundna ari we ufata iya mbere mu kongera kubyutsa urukundo kabone nubwo ariwe wakoze amakosa yatumye mushwana. Icyo gihe aba atagukunda by’ukuri. Mu bihe byo kurambagizanya abakundana basabwa gushishoza bakamenya ko ibyo bihe biba bisaba gushishoza ukarenga amaso y’urukundo ukamenya ko uwo wita ko mukundana agukunda koko.