Umutoza Ten Hag yakubitiye akanyafu Cristiano Ronaldo imbere y'abakinnyi bagenzi be

Umutoza Ten Hag yakubitiye akanyafu Cristiano Ronaldo imbere y'abakinnyi bagenzi be

Aug 26,2022

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yashyizwe ku ruhande n’umutoza wa Manchester United, imbere y’ikipe yose ya Manchester United mu nama y’amasaha abiri bakoze.

 

Umutoza Erik Ten Hag yahamagaje inama y’abakinnyi bose kuwa kane w’icyumweru gishize abasaba kwirengagiza ibibazo byose bafite ndetse no gukemura ibihari.

 

Mu gukemura ibyo bibazo byose,umutoza Ten Hag yavugiye muri iyi nama ko Ronaldo na kapiteni Harry Maguire batazabanza mu kibuga mu mukino batsinzemo Liverpool ku wa mbere.

 

Ronaldo w’imyaka 37, ntabwo yavuze ariko abakinnyi benshi bagize icyo bavuga, mu gihe umutoza yacishije bugufi abataritwaye neza ndetse bimufasha gutsinda Liverpool ibitego 2-1.

 

Ten Hag ngo abangamiwe cyane n’uruhuri rw’ibibazo kizigenza Ronaldo ateza,bikabangamira akazi ke.

 

Ten Hag yararakaye cyane mu cyumweru gishize nyuma yo kumva ko uyu munya Portugal yasezeranyije ko vuba aha azatanga ikiganiro kivuga kuri buri kimwe cyose mu byabaye mu minsi ishize.

 

Ten Hag arashaka gusa kureba imbere, mu gihe abakinnyi benshi bumva imyifatire ya Ronaldo n’uko ameze bigira ingaruka mibi ku ikipe.

 

Umutoza wa United yategetse buri mukinnyi wese kugendera mu nzira ye cyangwa agafata inzira isohoka.

 

Umutoza yatumiye abakinnyi bose abasaba kugira icyo bavuga ubwo bari kukibuga cy’imyitozo mu cyumweru gishize,mu rwego rwo kureba impamvu yatumye bitwara nabi mu mikino ibiri itangira shampiyona.