Umwarimukazi yasabiwe kwirukanwa ku kazi kubera imiterere bivugwa ko irangaza abana - AMAFOTO

Umwarimukazi yasabiwe kwirukanwa ku kazi kubera imiterere bivugwa ko irangaza abana - AMAFOTO

Aug 27,2022

Umwarimu wigisha ubugeni yasabiwe kwirukanwa n’ababyeyi benshi bamushinja ko ’arangaza’abanyeshuri kubera imyambarire ye n’umubiri we bishotora abanyeshuri yigisha.

 

Uyu mwarimu ufite imiterere ikurura benshi akunze gushyira kuri Instagram amafoto ye yambaye imyenda igaragaza imiterere ye mu ishuri.

 

Mu gihe ababyeyi bamwe basabye ko uyu mwarimu yakwirukanwa kuri iri shuri, abandi bamugiriye inama yo guhindura imyambarire ye kuko ngo ituma abanyeshuri badakurikira amasomo.

 

Iyi myambarire ishotorana ntabwo iri muri gahunda y’amasomo uyu mwarimu yigisha.

 

Uyu mwarimu wo mu ishuri ribanza yigisha yambaye imyenda imuhambiriye, ariyo mpamvu ababyeyi babo bana barakaye bakavuga ko ibyo akora ari "ubwihebe" kandi "no gushaka kurangaza."

 

Uyu mwarimu ukomoka ahitwa New Jersey muri Amerika- ntihatangajwe izina rye ryuzuye ariko akurikirwa n’abantu 870.000 kuri konte ye ya Instagram ya @ToyboxDollz, aho ashyira amafoto yafatiwe mu ishuri rye.

 

Uyu mwarimukazi amaze kumenya iki kibazo, yagiye Live kuri Instagram, avuga ko umubiri we utagomba kuba ikibazo ku muntu uwo ari we wese.

 

Yagize ati "Kuki ngomba kujya impaka n’abantu ku bijyanye n’imiterere yanjye? Mfite ubwoba ko aricyo kintu muzi? Ntabwo nabeshya. Ubwa mbere natekereje ko bisekeje kandi nongeye gushyira hanze ibintu byose. Ariko ntibikiri urwenya kandi bitangiye kumbangamira. Sinzi ibiri kubera ku isi. "

 

Yakomeje agira ati "Nabonye abagabo bamwe bavuga ibintu bimwe by’ubusazi, ariko nigisha abana kandi nta we mu ishuri ubitekereza."

 

Ndi umwarimukazi mwiza rwose.Mfite abanyeshuri banyandikira mu gihe cy’ibiruhuko bansaba umukoro wo mu rugo. Bakunda ubugeni [ubuhanzi]. Nkunda kwigisha ubuhanzi. Nkunda gukorana n’abana mu guhanga ibihangano. ”

 

Abantu bamwe bashimye uyu murezi, bamushimira “ishyaka” mu kazi ke kandi bamwibutsa ko “abamwanga batabura.”

 

Hagati aho, yabonye umufana utangaje,umuraperi uzwi cyane Fat Joe, wakoze amashusho avuga ko abanegura uyu mwarimu bashaka ko yirukanwa ku kazi ke.