Abasore: Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa yataje ubusugi

Abasore: Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa yataje ubusugi

Aug 27,2022

Isugi ni umukobwa utari watera akabariro na rimwe, gusa kuyikora no guta ubusugi biratandukanye kuko umukobwa ashobora gutakaza ubusugi mu buryo butandukanye.

 

Ubundi isugi igaragazwa n’igice cy’umubiri kiba gitwikiriye umwanya igitsina cy’umugabo cyinjiriramo cyitwa ”Hymen” (Mu rurimi rw’amahanga). 

 

Aka gace rero kaba kameze nk’agapapuro korohereye ku buryo usibye imibonano mpuzabitsina gashobora kuvaho bitewe n’izindi mpamvu zitari ugusambana, ari zo; gukina umupira, gutwara igare, kwiruka, n’ibindi.

 

Ibi rero ntiwabirebera inyuma ngo uvuge ko umukobwa ari isugi cyangwa ko yataye ubusugi bwe mbese biragoye. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru plannedparenthood, kuba umukobwa adafite "Hymen", ntabwo bisobanuye ko yataye ubusigi.

 

Impamvu ni uko bishobora guterwa n’impamvu runaka. Hari uburyo ushobora kurebera inyuma mu mico y’umukobwa ukamenya niba atari yakora imibonano mpuzabitsina cyangwa yarayikoze ugendeye kuri ibi bikurikira:

 

1. Akunda kwirakaza cyane iyo ubimubajije:

 

Iyo umukobwa nta busugi agifite iyo ubimubajije niba ari isugi, agusubizanya umujinya akakubwira ko bitakureba ndetse akabigira birebire. Ni mu gihe umukobwa w’isugi iyo ubimubajije, aramwenyura akakwihorera mbese ukabona nta cyo bimubwiye kuba wavuga ko ari isugi cyangwa se atakiri isugi. 

 

Umukobwa utakiri isugi akunze kubijyaho impaka cyane ku buryo hari n’igihe aba yemeza ko umuntu wese ubigenderaho (iby’ubusugi), aba adakuze bihagije. 

 

Ikindi nanone ibiganiro byerekeza ku mibonano mpuzabitsina usanga abakobwa b’amasugi ntacyo babivugaho. Iyo umukobwa atajyaga abivugaho noneho nyuma agatangira kujya agira ibiganiro nk’ibyo, aba yaratakaje ubusugi.

 

2. Ntabwo akunda kwiyerekana: 

 

Iyo uyu mukobwa ari ahantu runaka ntabwo aba yifuza ko hagira abantu bamwitaho cyane ngo bamurangarire. Umukobwa utakiri isugi, akora ibishobora byose kugira ngo aho arangaze abasore. Bamwe bisiga ibirungo bikabije, abandi bakambara imikufi ihenze cyangwa bakitera imibavu ikabya guhumura mu rwego rwo kugira ngo bakurure abasore.

 

3. Bakunda kwigunga: 

 

Iki kinyamakuru twavuze haraguru kivuga ko umukobwa ukiri isugi, akenshi aba acishije make aho aba asa n'utekereza uko bizagenda n’aramuka abikoze mbese bikaba bimutera gutuza. N'iyo yaba ari kumwe n’abandi bari hejuru, we usanga ari hasi yaciye make kuko bavuga ko umukobwa watakaje ubusugi usanga afite amarere ndetse ashabutse cyane. Gusa hari abigunga mu minsi mike ya mbere bagitakaza ubusugi.

 

4. Umukobwa ukiri isugi ntabwo yiyambika ubusa: 

 

Uyu mukobwa w’isugi agerageza kwambara akikwiza, kimwe na ba bandi basigaye bashyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bambaye ubusa, biriya nta mukobwa w’isugi wabikora. 

 

Ikindi kintu cyemezwa n’abantu benshi ni uko umukobwa ukiri isugi iyo asinziriye ari mu bitotsi, ugasa nk’umukora ku gitsina asimbukira hejuru agahita akanguka akwigizayo n'iyo waba uri umukobwa mugenzi we.