Abagabo: Kubyara umaze kurenza imyaka 35 bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwana kugeza ku bumuga bwa Autisme

Abagabo: Kubyara umaze kurenza imyaka 35 bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwana kugeza ku bumuga bwa Autisme

Aug 29,2022

Abagabo bafata umwanzuro wo kubyara barengeje imyaka 35 bafite ibyago ku rugero runini byo kubyara abana badashyitse cyangwa bafite ubumuga bwa "Autisme".

 

Uko umwaka ushize, intanga z’umugabo ziragabanuka cyane mu bwinshi no mu bwiza, bikaba byatuma haba inzitizi mu kubyara

 

Ibyo nibyo ubushakashatsi bwakozwe imyaka myinshi bwerekanye, burimo ubwakozwe n’itsinda rishinzwe ubuzima bwa muntu muri kaminuza ya Stanford, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bwakorewe ku bana bakivuka miliyoni 40.

 

Muri rusange,ushobora gutwara inda ukuze kandi abagore benshi bazi neza ingorane zikomeye zo gutwara inda nyuma y’imyaka 35 cyangwa 40.

 

Ku ruhande rw’abagabo,ibyo byago ntibizwi neza ariko inkuru nziza n’uko hari ibyo basabwa gukora birimo ibipimo hamwe n’imiti ibafasha kugabanya ibishobora kugera ku mwana wabo.

 

Muri rusange,igice cyo kwibaruka cy’umugabo gikora mu buryo butandukanye cyane n’icy’umugore.

 

Mu gihe umugore afite imyaka ntarengwa yo kubyara, ku bagabo intanga zabo zitangira kuboneka mu bugimbi (puberté) kugeza ubuzima bwe bwose.

 

Aho rero n’iho haza ikintu gikomeye: Nubwo imbuto z’umugabo zikomeza kuboneka nk’uko bisanzwe, uburyo zibonekamo ntibuba bukimeze kimwe nyuma y’imyaka runaka.

 

Uko imyaka igenda, n’ibisanzwe ko uduce tugize umubiri tugenda ducika intege kandi tukagira n’utunenge.

 

Utwo tunenge na two rero dushobora kubuza gusama.

 

Ubushakashatsi bumwe bwerekana ko no mu gihe bikunze ukibaruka, umwana ashobora kugira ingorane z’amagara zihoraho, uhereye ku ngorane zo guhumeka akivuka kugeza ku bumuga bwa "Autisme".

 

Ubu bumuga bwa "Autisme" butuma nyirabwo agorwa no kuvuga, kubana neza n’abandi no kugira imyitwarire mibi.

 

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 n’igisata cy’ubuvuzi muri kaminuza ya Stanford bwerekanye ko muri rusange, uko umugabo asaza,ari nako n’ibyago ku mwana biba byinshi.

 

Abagabo babyara abana nyuma y’imyaka 35 , ku rugero runini bishoboka ko abana babo bagira ibiro bike bakivuka, kurabirana cyangwa agakenera ubuhanga bwo kumufasha guhumeka amaze kuvuka.

 

Abantu bafite imyaka irenga 45 bafite kugera ku bice 14% ibyago byo kubyara umwana adashyitse, hanyuma abarengeje imyaka 50 na bo bafite kugeza ku bice 28% ibyago biri hejuru by’uko abana babyaye bashobora kumara igihe kirekire bitabwaho.

 

Mu gusoza ubwo bushakashatsi,aba bahanga bavuze ko kuri buri imyaka 10 yiyongera ku mugabo, hari ibyago ku bice 21% ko umwana agira uburwayi bwa Autisme.

 

BBC