Suleiman wigaragaje cyane muri Tour du Rwanda yitabye Imana

Suleiman wigaragaje cyane muri Tour du Rwanda yitabye Imana

Aug 29,2022

Umukinnyi wari mu bakomeye mu gusiganwa ku magare muri Kenya no muri Afurika, Suleiman Kangangi yitabye Imana azize impanuka mu isiganwa yarimo muri Amerika.

 

Uyu mukinnyi yakoreye impanuka mu isiganwa rya Gravel, apfira mu nzira yerekeza ku bitaro.

 

Ishyirahamwe rya Kenyan Riders ryanditse riti " N’umubabaro mwinshi turabamenyesha urupfu rwa Suleiman Kangangi."

 

Yakoreye impanuka mu isiganwa rya Vermont Overland Gravel Race, apfira mu nzira yerekeza ku bitaro.

 

Umuryango wa Suleiman muri Kenya wabimenyeshejwe mbere, n’umuyobozi w’ikipe yacu Patrick.

 

Ubu tugomba kubimenyesha abantu benshi badushyigikiye kandi bagakurikira uyu mukino udasanzwe wo gusiganwa ku magare,bari bazi kandi bashima uyu mugabo udasanzwe.

 

Suleiman yatangiranye natwe afite imyaka 19, arakura aba umukinnyi mwiza muri Kenya, kandi kubigeraho,byatumye aba ikirango cy’umukino w’amagare ku isi."

 

Suleiman yakinnye muri Tour du Rwanda inshuro nyinshi yaba ari kumwe n’ikipe ya Kenyan Riders Downunder na Bike Aid.

 

Nubwo nta duce yatwaye, ari mu bakinnyi bazaga imbere cyane ndetse agatanga akazi gakomeye ku makipe arimo n’ay’u Rwanda.

 

Muri 2016 yarangije ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda, muri 2017 arangiza kuwa 3 hanyuma muri 2019 arangiza kuwa cyenda.