Uko wakoresha Capucine wivura indwara zo mu buhumekero nk'inkorora, kwituma impatwe, udusebe tudakanganye...

Uko wakoresha Capucine wivura indwara zo mu buhumekero nk'inkorora, kwituma impatwe, udusebe tudakanganye...

Aug 30,2022

Capucine ni umwe mu miti gakondo ikoreshwa kuva kera cyane kubera akamaro kayo mu kuvura indwara zinyuranye cyane cyane izo mu myanya y’ubuhumekero.

Akamaro ku buzima

  • Capucine ikungahaye kuri byinshi: ifite muri yo imyunyungugu itandukanye nka potassium na calcium, amavitamine cyane cyane C
  • Ku bagira ikibazo cyo kwituma, uyu ni umuti udahenze. Nubwo utubuto twayo ari duto, nyamara iyo ufashe grama 70 z’ifu yatwo ukavanga na grama 150 z’ubuki, ukajya unywa ikiyiko kimwe gatatu ku munsi, uba wagakemuye.
  • Inkorora, gripe, bronchite ntibizongere kukuzahaza. Umuti ni uyu.Icyo usabwa ni ukwanika ibibabi n’indabo ubundi ukikorera ifu (niyo ibikika kandi yoroshye gupima).Ikiyiko kimwe cyayo ukivanga n’amazi ashyushye (itasi-300ml). Ukanywa igikombe kimwe gatatu ku munsi.
  • Ufite ikibazo cy’umusatsi upfukagurika? Wihangayika. Fata indabo n’ibibabi byuzuye amashyi ucanire muri litiro y’amazi. Nibimara kubira uyungurure. Amazi atangiye guhora winikemo umusatsi mu gihe cy’iminota 15, ukajya ubikora buri minsi 3.
  •  Ifasha mu kunyara, koroshya mu nda, kuvura ibishishi n’ibiheri mu maso.Iyo uvura ibiheri uvuguta amababi n’indabo ukajya ukuba mu maso buri gitondo.
  • Ukimara gukomereka agasebe kadakanganye, vuguta amababi yayo urambikeho. Bifasha igisebe kuma vuba bikanarinda ko hajyamo mikorobi. Gusa ntubitinzeho ngo birenge isaha imwe.
Amababi, indabo n’utubuto byose biravura


Icyitonderwa
:

  1. Mu  gihe ugiye kuyikoresha ikiva mu murima ni byiza kubanza kuyisukura kuko udusimba dukunda kujya mu mababi no mu ndabo. Ushobora kubyinika mu mazi ashushye mu gihe cyumunota umwe noneho ukabironga nyuma mu mazi meza.
  2. Gukoresha nyinshi bishobora gutera uburyaryate. Koresha igipimo cyavuzwe.
  3. Kugeza ubu nta kibazo cyihariye irateza mu ngeri zose. Ntawutemerewe kuyikoresha keretse umwana utaratangira kurya nk’abakuru, ni ukuvuga utarageza ku mwaka.
  4. Nyuma yo kuyinywa, oza amenyo. Mu musatsi, furamo nyuma.

 

Kuki mu busitani bwawe utateramo uru ruboga ruvura?