Kirehe: Umutoza Les Amis Sportif yatewe ibuye n'umufana bimuviramo urupfu
Nizeyimana Hamad wari umutoza wa Les Amis Sportif, ikipe ibarizwa i Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa ibuye n’umufana, ryamukomerekeje bikamuviramo urupfu.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye Igihe ko kuri uyu wa 29 Kanama 2022, bataye muri yombi umusore witwa Ndayishimiye Jean Bosco akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, byateye urupfu.
Yavuze ko uyu musore w’imyaka 19 yateye ibuye mu mutwe Nizeyimana Hamad w’imyaka 44 yikubita hasi, ahita ajya muri ’coma’ yihutanwa kwa muganga ku bitaro bya Kirehe, agwayo.
Amakuru ahari avuga Ndayishimiye yakubise ibuye uyu mutoza kuko atari yishimiye uko umukino wahuzaga Les amis Sportif n’ikipe y’Akagali ka Butezi yafanaga wari urangiye, cyane ko bari batsinzwe ibitego 3-1.
Ni umukino wabereye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Gahara, Akagari ka Butezi, Umudugudu w’Irama ku wa 28 Kanama 2022.
Kugeza ubu uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gatore, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Aramutse ahamijwe n’Urukiko icyaha akurikiranyweho cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake yahanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kananama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu uwakoze iki cyaha akabihamywa n’Urukiko akatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze 20 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.
Dr. Murangira B.Thierry agaruka ku butumwa bwa RIB bijyanye n’iki cyaha, yavuze ko ari ibintu bidakwiye kandi bibabaje kuba umuntu ashobora gutakaza ubuzima bwe mu manzaganya nkariya.
Yongeyeho ko RIB isaba abantu kugira ubworoherane igihe bagize ibyo batumvikanaho, bityo ko atari ibintu bikwiye ko abantu bagirana amakimbirane ashingiye ku kuba umwe afana ikipe iyi cyangwa iriya, bikagera n’aho bivamo kuhatakariza ubuzima.
Yanaboneyeho kwibutsa abaturarwanda bose ko RIB itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha icyo ari cyo cyose harimo n’iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, ikababurira ko utazabyubahiriza azahanwa n’amategeko.
Src:Igihe