Umwe mu bagejeje ikibazo cye kuri Perezida Kagame ubwo yasuraga Amajyepfo yatawe muri yombi

Umwe mu bagejeje ikibazo cye kuri Perezida Kagame ubwo yasuraga Amajyepfo yatawe muri yombi

Sep 01,2022

Muhizi Anatole uherutse kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame, avuga ko abayobozi banze kumukemurira ikibazo ahubwo bagahora bamubwira ngo “ajye kwiragiza Imana”, byamenyekanye ko amakuru yavuze anyuranye n’ukuri, ubu arafunze akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

 

Uyu mugabo witwa Muhizi Anatole ni umwe mu bagejeje ibibazo kuri Perezida Paul Kagame mu ruzinduko aherutse kugirira mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.

 

Ubwo Umukuru w’u Rwanda yari mu Karere ka Nyamasheke, umuturage witwa Muhizi Anatole yavuze ko afite ikibazo cy’inzu yaguze mu buryo bwemewe n’amategeko muri 2015 ariko uwo bayiguze akaba yari umukozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) waje kuyiba, bigatuma imitungo ye ifatirwa ndetse n’iyo nzu bari baguze ntabashe kuyibonera icyangombwa.

 

Uyu muturage yavuze ko iki kibazo yakijeje kuri Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Musanze mu myaka itatu ishize, agasaba Dr Alvera Mukabaramba wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, gukemura iki kibazo.

 

Muhizi ubwo yari imbere ya Perezida Kagame mu cyumweru gishize, yagize ati “abayobozi mumpa nyakubahwa Perezida barushwa imbaraga na BNR, baragenda bakambwira ngo ahubwo ninge gusenga, ukagira ngo umuntu udasenga akwiye gutwarwa ibye…abayobozi bose duhuye bumva ibibazo byanjye akumva ndarengana akambwira ngo genda uge wiragiza Imana.”

 

Iki kibazo cyabajijwe ari ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, Perezida Kagame agendeye ku byatangazwaga n’uyu muturage n’agahinda yagaragazaga, yasabye inzengo bireba kuba zamukemuriye iki kibazo ku wa Mbere w’icyumweru cyakurikiyeho tariki 29 Kanama 2022.

 

Muhizi yatanze amakuru anyuranye n’ukuri ubu arafunze

 

Inzego zahise zitangira gukurikirana iki kibazo cya Muhizi Anatole, zisanga ibyo yavugiye imbere y’Umukuru w’Igihugu bihabanye n’ukuri, ubu akaba yatawe muri yombi aho afungiye kuri station ya RIB ya Remera mu Mujyi wa Kigali.

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaza ko iperereza ry’ibanze ryakozwe kuri Muhizi, ryagaragaje ko ahubwo ibyo yakoze bigize ibyaha ashobora gukurikiranwaho mu nkiko.

 

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu muturage “atavugishije ukuri, yanga kubahiriza icyemezo cy’Urukiko cyo kurekura inzu.”

 

Dr Murangira avuga ko uyu mutungo uri mu kibazo wari ingwate y’uwitwa Rutagengwa Jean Leon wari ubereyemo umwenda Banki y’Igihugu (BNR) wa Miliyoni 31 Frw.

 

Dr Murangira yavuze ko ubwo BNR yatsindaga urubanza yaburanagamo n’uyu Rutagengwa nyiri iriya nzu, yasabye ko ufatirwa kuko n’Urukiko rwagaragagaje ko yayigurishije akoresheje inyandiko mpimbano.

 

Uyu Muhizi Anatole kandi yanze kuva muri iyi nzu yatsindiwe na BNR, nkuko byategetswe n’Urukiko rwaburanishije uru rubanza.

 

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, avuga ko Muhizi ukomeje gukorwaho iperereza, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kwanga kubaha icyemezo cy’Urukiko.

 

Src:Radiotv10