Bamporiki Edouard agiye gutangira kuburanishwa ku cyaha cyo gusaba cyangwa kwakira indonke

Bamporiki Edouard agiye gutangira kuburanishwa ku cyaha cyo gusaba cyangwa kwakira indonke

Sep 01,2022

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, agiye gutangira kwitaba urukiko aburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

 

Bamporiki yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku wa 05 Gicurasi 2022 anatangira gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa yakekwagaho.

 

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwashyikirije Dosiye ya Bamporiki Ubushinjacyaha ku wa 7 Nyakanga 2022.

 

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bamaze kwakira iyo dosiye, ko yanaregewe urukiko.

 

Ati “Twayakiriye tariki ya 8 Nyakanga 2022, tuyiregera Urukiko ku wa 24 Kanama 2022. Izaburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 16 Nzeri 2022.”

 

Ubwo yahagarikwaga mu kazi, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke.

 

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, Bamporiki yemeye ko yakoze, aramutse agihamijwe n’inkiko yahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

 

Bamporiki w’imyaka 39 yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 04 Ugushyingo 2019.

 

Mbere yari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, umwanya yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa manda ye ya Gatatu. Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite.