Umubare w'amafaranga yakusanyijwe mu mukino Mukura yakinnye na Rayon Sports wamenyekanye

Umubare w'amafaranga yakusanyijwe mu mukino Mukura yakinnye na Rayon Sports wamenyekanye

Sep 02,2022

Ikipe ya Mukura VS ikomeje kubona ubufasha bwo kwishyura umutoza Djilali Bahloul wayicishije akayabo kubera kumwirukana itubahirije amasezerano bagiranye.

 

Mukura VS iheruka gusarura arenga miliyoni 3 mu mukino wa gicuti iheruka guhuramo na Rayon Sports,kuwa 31 Kanama 2022.

 

Muri uwo mukino wahuje Rayon Sports na Mukura Victory Sports kuwa Gatatu hinjiye 3.700.000 FRW.

 

Amafaranga yahawe abari bafite imirimo muri Stade ya Kigali n’ibindi bintu byo kwishyura byatwaye 600.000 FRW.

 

Mukura VS yashyikirijwe 3.100.000 FRW na Rayon Sports,yari yateguye uyu mukino mu rwego rwo kuyifasha.

 

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura VS muri uwo mukino wa gicuti ibitego 2-1,byatsinzwe na Paul Were na Rafael Osaluwe mu gihe MVS yatsindiwe na Djibrine Aboubacar.

 

Ayo mafaranga abonetse nyuma y’aho FERWAFA yemereye Mukura VS kuyishyurira igice cy’amafaranga isabwa [angana na miliyoni 20 FRW] nk’inguzanyo.

 

Muri Nzeri 2020 nibwo Mukura yasinyishije Djilali Bahloul wavukiye mu Bufaransa ariko ufite ubwenegihugu bwa Algeria nk’umutoza mukuru, baje gutandukana muri Kanama 2021 bamwirukanye ariko ntibubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano.

 

Uyu mutoza yahise yitabaza FIFA, muri Mutarama 2022 FIFA yamenyesheje Mukura VS ko itemerewe gusinyisha umukinnyi ngo imwandikishe yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga itarishyura uyu mutoza ibihumbi 46 by’Amadorali,ni ukuvuga arenga miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda,kubera kwica amasezerano bagiranye.