Abagabo: Dore amabanga 11 yagufasha kuneneza no gukundwa bidasanzwe n'umukobwa / umugore wihebeye

Abagabo: Dore amabanga 11 yagufasha kuneneza no gukundwa bidasanzwe n'umukobwa / umugore wihebeye

Sep 03,2022

Hari ibintu byinshi bitandukanye abakobwa n’abagore bishimira kumva bivuzwe n’abakunzi babo, nta gushidikanya bumva bakunzwe kandi ari ab’abagaciro bikaba byanatuma bazamura urugero rw’urukundo bafitiye abo bakundana ndetse no kurekana kwabo bikaba bigoye.

 

Dore amwe muri ayo magambo aryohera abakobwa n'abagore iyo avuzwe n'uwo bakunda:

 

1.”Ndagukunda”: Iri jambo ni umusemburo utuma abakundanye biyumvanamo birenze.Umugore ntajya arambirwa kuryumva niyo warimubwira igihe cye cyose mbese kuri we rimushimisha, Kuruta ibindi byose kuburyo utarimubwiye nibyo wamuhaga ucyeka ko bimushimisha wabireka,Ugukomera kwiri jambo ni ntagereranwa.

 

2.”Nda bikora”: Iri ni ijambo ritera akanyamuneza, rikomeye kandi rigaragaza ubushuti bukomeye aho umugabo asezeranya umugore we gukora icyo amusabye cyangwa amwifujeho.

 

3.”Ese wakunda,Tuzashyingiranwe? “ : Umugore cyangwa umukobwa akundanye igihe kinini abategereje n’amatsiko umunsi umukunzi we azamubaza ibi kuko niho yizerako ibyo barimo atari imikino.

 

4.”Uri mwiza”: Kuko umukobwa biba byaramutwaye imyaka n’imyaka ngo agire ubwiza karemano bw’imbere, bikamutwara imyaka myinshi yita k’umubiri we Agatakaza amasaha atabarika aho atunganyiriza umusatsi,igihe kinini imbere ye, indorerwamo, amafaranga menshi agura mukorogo ndetse n’imyambaro,Biramushimisha bihambaye iyo umugabo we abibonye akanashima umuhate yakoresheje amubwira atyo.

 

5.”Ndagukumbuye”: Umugore cyangwa umukobwa akunda iri jambo kuko rituma yizera ko umugabo akimutekereza ndetse anifuza kumubona,Byoroshya umutima we igihe yumva ko umugabo we acyeneye bya nyabyo kuba aho amubona neza.

 

6.”Nshobora kugusohokana?” Umugore cyangwa Umukobwa yishimira ko bamusohokana, igihe umugabo we abiteguye kandi bikaba byiza kurushaho iyo ari umugabo wabitekereje umukunzi we atabimusabye.

 

7.”Mbabarira”: Biragorana ko umugabo asaba imbabazi, Abagabo benshi gusaba imbabazi birabagora kuburyo bumva baba bagayitse ariko bishimira gusaba imbabazi abakunzi babo ,Akenshi abagore cg abakobwa bahora bategereje ko basabwa imbabazi mugihe hari ikosa ryabaye.

 

8.”Uyu ni umugore wanjye”: Mugabo,uri mubandi gira uti” umugore wanjye/umukunzi wanjye”, ibi byongera umutuzo mu mutima, Umugore ashengurwa nuko umugabowe atewe isoni no kuvuga mubandi ko uwo barikumwe ari umugore we,bityo umugore akumva adatuje igihe umugabo we ahishe icyo aricyo mubuzima bwe akanahitamo kuvuga izina rye gusa adashyiszeho icyo aricyo kuri we.

 

9.”Ni iby’agaciro kuba ngufite”: Aya magambo yerekana umumaro umugore cg umukobwa imbere y’umugabo we.

 

10.”Urakoze mukunzi”: Abagore cyangwa abakobwa benshi bumva badashimirwa, cyo kimwe n’abagabo babo babafata nk’ibisanzwe ndetse bakabona nta mpamvu yo kubashimira kubyo bagombaga gukora ,Mugabo jya ushimira umugore wawe igihe ya gutekeye, aguhanaguriye inkweto, akwandikiye ubutumwa kuko bituma ugira amuhate mubyo akora ibi bikaba ari utumenyetso tugaragaza ko umukunda bigatuma amwenyura.

 

11.”Umunsi mwiza w’amavuko”: Nubwo bamwe mu bagore cyangwa abakobwa bahisha imyaka yabo,Bumva ari iby’agaciro igihe umugabo yibuka umunsi w’amavuko w’umukunzi we kandi akanamukorera ikintu cy’agatangaza igihe bishimira uwo munsi.