APR FC nayo yaremeye Mukura Victory sports itorohewe n'amadeni

APR FC nayo yaremeye Mukura Victory sports itorohewe n'amadeni

Sep 03,2022

Ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 4-1 mu mukino wa gishuti wabaye kuri uyu wa Gatanu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

 

Uyu mukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura shampiyona,wahuriranye n’igikorwa ikipe ya APR FC yateguye cyo gufasha Mukura VS imerewe nabi n’uwari umutoza wayo wayireze akayicisha akayabo ka miliyoni 46 FRW.

 

Nubwo kwinjira muri uyu mukino byari ubuntu,ariko amakuru aravuga ko APR FC yageneye Mukura VS inkunga ya 5.000.000 FRW ngo yishyure uyu mutoza wayihagamye.

 

Kuwa gatatu nabwo, Mukura yakinnye na Rayon Sports mu mukino wa gicuti hanyuma Mukura isarura 3,100,000 FRW muri uyu mukino wari ugenewe kuyifasha.

 

Muri Nzeri 2020 nibwo Mukura yasinyishije Djilali Bahloul wavukiye mu Bufaransa ariko ufite ubwenegihugu bwa Algeria nk’umutoza mukuru, baje gutandukana muri Kanama 2021 bamwirukanye ariko ntibubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano.

 

Uyu mutoza yahise yitabaza FIFA, muri Mutarama 2022 FIFA yamenyesheje Mukura VS ko itemerewe gusinyisha umukinnyi ngo imwandikishe yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga itarishyura uyu mutoza ibihumbi 46 by’Amadorali,ni ukuvuga arenga miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda,kubera kwica amasezerano bagiranye.