Umunyamakuru Clarisse Uwimana yasezeranye kubana akaramata na Festus Bertrand  - AMAFOTO

Umunyamakuru Clarisse Uwimana yasezeranye kubana akaramata na Festus Bertrand - AMAFOTO

Sep 04,2022

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi, Uwimana Clarisse wa B&B FM yasabwe ndetse anakobwa na Festus Bertrand bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.

 

 

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 ubera Rebero mu busitani bwo mu Ijuru (Garden Heaven).

Imbere y’inshuti n’abavandimwe bari babukereye baje kubashyigikira maze ababyeyi ba Clarisse bemera inkwano batanga umukobwa wa bo.

Clarisse kandi yasohowe mu nzu n’umuhanzi Intore Masamba ni mu gihe mu bamwambariye harimo umuhanzikazi Butera Knowless.

Umunyamakuru wa televizyo Rwanda, Evelyne Umurerwa ni we wari Maraine wa Clarisse Uwimana.

Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo Bayingana Aimable wabaye perezida wa FERWACY, Uwihanganye Fuade ukorana na Clarisse kuri B&B FM, Mahoro Nasri wa Flash FM wari wambariye Festus n’abandi.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa bakaba bagiye gusezerana imbere yImana muri Kiliziya ya Sainte Famille nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakaza kwakirirwa muri Heaven Garden Rebero.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2022 Clarisse Uwimana na Festus Bertrand basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko.

Byose byabaye nyuma y’uko ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ni bwo Turan Festus Bertrand yasabye Uwimana Clarisse ko yazamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakazakimarana bari kumwe.

Clarisse usanzwe ukorera B&B FM by’umwihariko mu kiganiro B-Wire kiba kigaruka ku makuru y’ibyamamare aho akunda guhuza abakinnyi n’abahanzi bafana, na we yahise amwemerera nk’uko yanabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati "navuze nti yego".

Uwimana Clarisse na Turan Festus Bertrand usanzwe ukora kwa muganga bahisemo kubana nyuma y’imyaka 2 bakundana.

Uwimana Clarisse, ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.

Clarisse yahaye impano y’umupira wa Rayon Sports Nyirabukwe