Abasore: Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa agukunda cyane mbere y'uko we abikubwira

Abasore: Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa agukunda cyane mbere y'uko we abikubwira

Sep 04,2022

Abakobwa ni bamwe mu bantu bakunze guhisha amarangamutimayabo cyane iyo bigeze ku rukundo ariko hari bimwe mu bimenyetso bose bahuriraho batabasha guhisha uko byagenda kose kuburyo umusore byamworohera kumenya umukobwa wamukunze niyo atavuga.

 

1. Aguhozaho ijisho iyo utari kumureba , mwahuza amaso akareba hirya

 

Umukobwa ugukunda cyane ntahwema kuguhozaho ijisho iyo muri mu gace kamwe ndetse iyo ubimenye ukamureba nawe ahita areba hirya akakwereka ko atari wowe yari ari kureba nyamara wakongera kureba ku ruhande imboni ye akayiguhanga.

 

2. Avugana n’abandi ugasanga wowe arakwitarutsa

 

Umukobwa ugukunda akaba yarabuze aho yaguhera akenshi usanga agutinya , ibyo bituma yumva atakuvugisha igihe kinini ndetse waza kumuvugisha akakwitarutsa, usanga aba yifuza kuba yavugana nawe gusa kubera ubwoba no kumva ko uri umuntu utandukanye n’abandi bigatuma atakuvugisha cyane.

 

3. Iyo muri kumwe ntabwo avuga menshi

 

Iyo uri kumwe n’umukobwa ugukunda akenshi amagambo aba make ahubwo agakora ibikwereka ko hari ukuntu kudasanzwe aba akwiyumvamo, agerageza kuvuga iyo haricyo umubajje ndetse yanagusubiza akirebeshwa ku ruhande n’amasoni menshi.

 

4. Ashobora kujya akuratira inshuti ze avuga ukuntu uri umuhungu w’igitangaza

 

Umukobwa wagupfiriye ahora atekereza ko uri umuhungu utandukanye n’abandi mu buryo bwose, bituma kugutekereza no kuba yahamana uko agutekereza mu mutima we bimurenga agatangira kujya yumva wahora mu biganiro bye n’abandi. Ibi rero bituma iyo atangiye kuganira n’inshuti ze mu biganiro uganza cyane akajya akugarukaho buri kanya ndetse n’iyo baba bari mu bindi biganiro.

 

5. Akora utuntu dutandukanye ngo umuhange ijisho

 

Umukobwa ugukunda akaba yarabuze uko abikubwira akenshi akora utuntu dutuma umuhanga amaso , nko kubyina cyangwa utundi tuntu twatuma umuhozaho ijisho muri kumwe.

 

6. Azigira inshuti ya hafi yabo mukunze kuba muri kumwe

 

Umukobwa nk’uyu ugukunda akaba yarabuze inzira yabicishamo akenshi azamenya abantu mukunda kuba muri kumwe maze abigireho inshuti mu rwego rwo gushaka ukuntu yakwiyegereza.