Ibimenyetso byakwereka ko uwo wita umukunzi wawe atagukunda ndetse ko agutesha igihe cyawe ku busa

Ibimenyetso byakwereka ko uwo wita umukunzi wawe atagukunda ndetse ko agutesha igihe cyawe ku busa

Sep 06,2022

Rimwe na rimwe umuntu wimariyemo  ntaba akwiyumvamo nk’uko umwiyumvamo, bikaba bibi kurushaho iyo adatuma umenya neza amarangamutima ye ahubwo agahora akwizeza ko muri kumwe, kubw’impamvu ze bwite.

 

Ukuri ku ‘gukunda’ utagukunda ni uko nyuma uza kumenya ko wataye igihe cyawe. None se ubwo kuki wakwishora muri icyo gihombo? Kuki utashaka icyo uhugiraho kigufitiye akamaro?

Hari abakobwa benshi bareregwa n’abakunzi babo bo batabizi

Urubuga Elcrema rwandika ku rukundo, rwakusanyije ibimenyetso 6 byakwereka umukobwa ko umusore yihebeye atamufiteho gahunda ihamye.

 

1. Iyo ugize icyo umubaza ntarasa ku ntego

 

Umuntu ugukunda akubwira icyo atekereza adaciye ku ruhande, igihe ugize icyo umubaza. Iyo ugize icyo umusaba bwo agutega iminsi myinshi.

 

2. Ntashaka guhura nawe

 

Abagabo ni abanyabikorwa. Umusore cyangwa umugabo ugukunda akora uko ashoboye ngo unezerwe, muri byo harimo no kuza kukureba mukamarana akanya. Iyo rero nta marangamutima agufitiye, agerageza gushaka impamvu zituma adashobora kubana nawe mu kanya runaka wifuje.

 

3. Ntafata iya mbere mu kukwandikira

 

Ubundi iyo ukunda umuntu uba akenshi ufite amatsiko yo kuba hamwe na we, nicyo gituma wifuza kumuvugisha kenshi. Ubwo rero niba umusore mukundana atajya akwandikira bwa mbere, uritonde.

 

4. Asubiza mu magambo make

 

Hari abantu mu miterere yabo batavuga menshi, ariko uko biri kose ukeneye gushaka akanya ko gushimisha abo wiyumvamo. Umusore rero utakwandikira wanamwandikira akagusubiza mu magambo make, ni uko aba atagukunda.

 

5. Ntakunda kuza mu rugo rwawe n’iyo mwaba mumaranye igihe mukundana

 

Waba ukibana n’ababyeyi cyangwa wibana, umusore ugukunda ntakwiye kubona urwitwazo rwo kutagusura.

 

6. Aguhamagara mu gihe runaka gusa

 

Umuntu waguhamagara gusa ari uko agusaba ubufasha cyangwa agira ngo muryamane, uwo ntaba agukunda.