Umugore yarwanye n'urusamagwe arwambura umwana we rwari rufashe

Umugore yarwanye n'urusamagwe arwambura umwana we rwari rufashe

Sep 08,2022

Umubyeyi wo mu Buhinde yarwanye n’urusamagwe akoresheje amaboko ye gusa nyuma y’uko iyi nyamaswa imuteye ishaka kurya umuhungu we w’amezi 15.

 

Uru rusamagwe rwateye amajanja uyu mugore witwa Archana Choudhary agera mu bihaha ubwo barwanaga mu minota ibiri yose ari gutabara umuhungu we Rajveer ku cyumweru gishize.

 

Uyu mugore w’imyaka 25 yihagazeho cyane ndetse birangira we n’umwana we ari bazima cyane ko yamukuye mu nzara z’iyi nyamaswa yabanje kumukomeretsa umutwe.

 

Archana Choudhary atuye mu mudugudu wa Rohania,mu karere ka Umaria mu Buhinde, hafi y’ahororerwa ibisamagwe.

 

Nk’uko umugabo wa Archana witwa Bhola Chaudhary yabibwiye ikinyamakuru Times of India, ngo iki gisamagwe cyashatse gufata ijosi ry’uyu mwana ngo kimurye ubwo nyina yari amushyize hasi ari mu kazi mu murima.

 

Ati: "Rajveer yari yicaye naho Archana yari ahagaze hafi aho.

 

Mu buryo butunguranye, haje urusamagwe,rutora Rajveer rutangira kugenda.

 

“Archana yirutse inyuma yarwo arufatira nko muri metero 5, arwana narwo n’amaboko kugira ngo akize umuhungu we.Urusamagwe rwaretse umwana maze rusanga Archana.

 

Abaturage batabaye bavuye mu mudugudu uri hafi, bakubita icyo gisamagwe bakoresheje inkoni, amaherezo gisubira mu ishyamba.

 

Nibwo Choudhary yahise agira icyo akora, avuza induru kandi akoresha amaboko ye arwana n’iyi nyamaswa kugira ngo arinde umwana.

 

Nk’uko byatangajwe na BBC, ngo uyu mubyeyi n’umwana we bahise bajyanwa mu bitaro by’indembe kandi baterwa inshinge zo kurwanya ibisazi, nk’uko Dr Misthi Ruhela yabitangaje.

 

Umuganga yabwiye BBC Hindi ko ibikomere ku mubiri w’umwana bitari bikomeye, ariko ko kuri nyina byari bikomeye cyane.

 

Ibihaha bye byari byangijwe n’iyi nyamaswa kandi yakomeretse cyane ku mubiri, mu gihe umuhungu we yavurwaga ibikomere byo mu mutwe.

 

Uretse ibihaha by’uyu mugore byangiritse, yanakomeretse mu mugongo, mu biganza no mu nda.

 

Iki gitero cy’iyi nyamaswa cyateye ubwoba abaturage bo muri aka gace gusa umwe mu bayobozi bo muri ako gace witwa Sanjeev Srivastava yabamaze impungenge ko bagiye gukora ibishoboka byose bakarinda ko izi nyamaswa zongera gutoroka.