Burundi: Inzego zishinzwe umutekano zahinduwe hose mu gihugu nyuma yo guhindurwa kwa Minisitiri w'intebe

Burundi: Inzego zishinzwe umutekano zahinduwe hose mu gihugu nyuma yo guhindurwa kwa Minisitiri w'intebe

Sep 08,2022

Inzego z’umutekano, igipolisi n’izindi zahinduwe mu gihugu cyose cy’u Burundi, nyuma yo gukuraho Minisitiri w’Intebe.

 

Hahinduwe kandi abashinzwe ububiko bw’intwaro mu gipolisi. Bamwe muri izo nzego bemeza ko abahinduwe ari abari bashyigikiye uwari Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni, nawe wakuwe mu nshingano ze.

 

Umukuru w’igihugu yari amaze iminsi avuze ko hari abashaka guhirika ubutegetsi bwe.

 

Inzego eshatu zikomeye mu gucunga umutekano w’igihugu ni zo zahinduriwe abayobozi: Izo na zo ni igipolisi gicunga umutekano kigafata n’abantu bibaye ngombwa,abitwa inyamiramabi zifunga abantu hamwe n’igipolisi gishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cyangwa mu ntara.

 

Guhera mu mujyi wa Bujumbura, ahari ingoro y’umukuru w’igihugu, abayobora izo nzego z’igipolisi bahinduriwe inshingano. Abahawe akazi bose ni amazina mashya.

 

Kandi hatangajwe abungirije gusa. Icyegera cy’uyobora igipolisi n’uw’inyamiramabi i Bujumbura babaye Colonel de Police Manirakiza Ernest na Mfuranzima Zabulon.

 

Icyegera cy’ushinzwe igipolisi gishinzwe abinjira n’abasohoka mu mujyi wa Bujumbura,n’umugore witwa capitaine de police Sibomana Marie Rose.

 

Ku murwa mukuru wa politike i Gitega n’aho byahindutse, izo nzego eshatu z’igipolisi zahinduriwe abaziyobora.

 

Abo bategetsi batatu bahinduwe kandi mu ntara zitandukanye guhera i Bubanza, Bujumbura rural, Cibitoke, Muramvya, Mwaro, Ruyigi, Kayanza, Kirundo, Ngozi, Bururi, Makamba, Rumonge, Rutana, Cankuzo, Karusi na Muyinga.

 

Abandi bahinduwe ni abayobora amashuri y’igipolisi, ububiko bw’intwaro hamwe n’abayobora ibiro bitandukanye. Iri tegeko ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’umutekano, Gervais Ndirakobuca,mbere y’uko agirwa Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa gatatu.

 

Icyakora, mu gisirikare, nta mutegetsi wahindutse.

 

Ijwi ry’Amerika rivuga ko ryashatse kumenya icyo ibyo bisobanura, maze ribaza uwahora ari umuyobozi mu gisirikare cy’u Burundi, utifuje ko amazina ye atangazwa. Uwo yagize ati: “Izo ni zo nzego zikomeye kandi zifashe mu ntoki umutekano wo hagati mu gihugu”.

 

Yongeyeko ati : “Abo Minisitiri ashobora kugena ni ibyegera by’abatwara igipolisi mu ntara gusa. N’aho uyobora igipolisi mu ntara agenwa na Minisitiri w’Intebe, uyu na we nta bubasha yari agifite kandi ntiyari kwemera kuko yari azi ko agiye kweguzwa”.

 

Uyu wahoze mu gisirikare cy’u Burundi abona ko “abahawe akazi bose ari ijisho ry’umukuru w’igihugu na Minisitiri w’Intebe.

 

Uwo yavuze ko “abahawe akazi ari mu ntumbero yo kuburizamo umugambi wose mubi washaka gukorwa na Alain Guillaume Bunyoni igihe yaba afite umujinya”.

 

Undi wahinduriwe inshingano ni Jenerali Gabriel Nizigama, umujyanama mu bya gisivile mu biro bya perezida. Uyu azwi nk’umwizerwa kwa Perezida Evariste Ndayishimiye, kuko bava hamwe n’umukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare Prime Niyongabo, mu Ntara ya Muramvya, ihana urubibi na Gitega ahava Perezida Ndayishimiye.