Umubyeyi yapfuye agiye kubyara nyuma y'uko umuganga amutaye avuga ko agiye kwiyonkereza umwana
Umubyeyi yapfiriye ku ivuriro mu Karere ka Ruziba mu Burundi agiye kwibaruka nyuma y'uburangare bw'umuganga wari uri kumukurikirana wari wagiye kwonsa umwana we.
Uyu mubyeyi yapfanye n'umwana we yari atwite nyuma y'uburangare bw'abaganga no kudakora inshingano zabo nkuko baba barabirahiriye.
Éric Nahimana, wari wazanye uyu mubyeyi kwa muganga yavuze ko yazanye uyu mubyeyi kwa muganga ibise bimumereye nabi gusa ariko ngo abaganga ntakintu bigeze babafasha.
Ati 'Uyo nyakwigendera inda yamufashe ku munsi wa gatanu, tariki ya 2 Nzeri 2022. Twahise tumuzana ku bitaro by'Akarere ka Ruziba. Abaganga ntibamwakiriye. Bagumye bamubwira ngo agende anywe afanta. Ngo igihe ntikiragera ngo abyara.
Ariko kubera yari ari ku bise yagumye ataka ahamagara abaganga ngo bamufashe. Ariko ngo bakamusubiza ati: "Urimo uritetesha (wifyinisha). Inda ya mbere ni yo igutetesha? Reka kwitetesha," nkuko bitangazwa na Éric Nahimana wari wajyanye uyu mubyeyi.
Eric akomeza avuga ko ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022 umuganga yanze kwakira uwo mubyeyi mu gihe bamubwiraga ko umutwe w'umwana waje kugira ngo abafashe kumwakira ariko yarabyanze, aho yakomezaga kumubwira ngo ajye kunywa fanta cyangwa ngo aryamishe urubavu.
Byageze ku mugoroba nuko muganga aramwakira amushyira mu cyumba babyariramo nuko aho kumubyaza ahita amuta avuga ko agiye konsa umwana we aho yagiye ubutagaruka.
Nyuma yo kubona umuntu wabo yaranywe bahisemo kwinjira muri icyo cyumba ku ngufu gusa ariko basanze yamaze kwitaba Imana nuko abaganga bakababwira ngo bamujyane mu buruhukiro.