Ni indege, imodoka n'ubwato icyarimwe. Ibitangaje kuri Stratosfera Acquatica igiye gushyirwa ku isoko
Stratosfera Acquatica ni igikoresho cy’ikoranabuhanga cyakozwe n’uwitwa Pierpaolo Lazzarini, gikoreshwa bitewe n’aho kiri kugenda. Gishobora gukora nk’ubwato mu mazi, imodoka ku butaka, indege mu kirere. Stratosfera Acquatica iyo iri ku butaka, iba ifite umuvuduko wa 250Km/hr.
Ni icyogajuru n’ubwato n’imodoka icyarimwe, muri make biterwa n’aho ugikoresheje. Ukirebye giteye nk’umuzenguruko, gusa kikagira ahantu abantu bicaramo imbere. Gifite metero imwe na santimetero 65 (1.65m). Gifite intebe 2 mo imbere nziza zo kwicaraho, gifite moteri ebyiri munsi iyo kiri mu mazi zikora nk’izubwato, cyaba mu kirere zigakora nk’iz’indege iri kuguruka, cyaba ku butaka kikagenda nk’imodoka ariko kandi gishobora gutwarwa n’igipirizo kinini mukirere. Gifite kandi umuvuduko wa kirometero 250 ku isaha (250m/h)
Sosiyete ya Jet Capsule yakoze Stratosfera Acquatica yatangaje ko izatangira kubishyira hanze mu mwaka wa 2022 (byari buteganyijwe ko bizashyirwa hanze uyu mwaka) ndetse inavuga ko aribwo izashyiraho ibiciro nyir’izina by’umuntu uzashaka kuba yagura iki gikoresho cy’akataraboneka cyitezweho umusaruro ukomeye mu iterambere ry’isi; gusa amezi amaze kuba icyenda bitarashyurwa hanze. Inkuru nyinshi kubijyanye n’amafaranga yashowe muri uyu mushinga ntizirajya hanze.
Iki gikoresho gifite ubu bukaka cyahanzwe binyuze mu mushinga wiswe Stratosfera, ushyirwa mu bikorwa n’umugabo witwa Pierpaolo Lazzarini
Ivomo: techtimes.com