Ibintu 5 buri mugore wese aba yifuza ku mugabo we. Niba utabizi biragoye ko wamunyura akakwimariramo wese
Umugore aho ava akagera aba yifuza gufatwa neza n’umugabo ndetse hakaba n’ibyo yifuza gukorerwa, iyo ibyo bitabaye mu rugo hatangira kumvikana ukutumvikana hagati y’abashakanye.
Ni iki gishimisha umugore? Wabyemera utabyemera ibintu bishimisha umugore si ibintu bihambaye ahubwo ni utuntu duto duto dutuma umugore ashobora kunyurwa mu rukundo. Docteur M. Gary Neuman ugira inama imiryango akaba n’umwanditsi w’igitabo "Connect to Love" yagize icyo abivugaho.
Dore ibintu 5 buri mugore wese aba akeneye:
Guhabwa umwanya:
Abagore bose bakunda kugira umwanya bamarana n’abagabo babo. Hafi y’abagore bose bishimiye ingo zabo ni ababona nibura iminota 30 bari kumwe n’abo bashakanye buri munsi. Abagore bafite utubazo mu ngo zabo ni abatabona aka kanya ngo baganire n’abafasha babo.
Niba uri umugabo wibaze uti ni umwanya ungana iki marana n’umugore wanjye nta kindi ndangariyeho: nta telefoni nta television, nta filimi n’ibindi nk’ibyo.
Gushimwa:
Ni byiza ko umugabo ashima umugore we igihe yakoze neza. Baba bifuza ubabwira ati: "Wankoreye ibyo nkunda, Ni ibi nifuzaga ko ukora, Wanshimishije cyane, ..."
Gutegwa amatwi:
Ni iby’agaciro ku bagore ko umugabo abatega amatwi kandi akabumva. Ariko kandi abagore bagomba gufasha abagabo kubatega amatwi kuko abagabo akenshi bumva nabi. Umugore agomba kumenya igihe aganiririza umugabo ndetse akamenya kutarambirana kuko iyo bitagenze gutyo umugabo hari aho agera akaba ari kwibaza ati: "Ibi birarangira ryari koko?", aho gutega amatwi ibyo umugore we amubwira.
Kwishimisha:
Abashakanye benshi bibagirwa iki gikorwa cyane cyane nyuma y’uko umwana wabo w’imfura avutse. Batangira kwitwaza akazi, utubazo twa hato na hato ariko abashakanye baba bagomba gushaka umwanya mu cyumweru wenda umugoroba umwe n’ubwo baba bananiwe maze bagafata nibura amasaha abiri bavuga ku bintu n’ibindi uretse akazi, amafaranga n’abana.
Ibikorwa by’ubugwaneza:
Umugore aba akeneye ko umugabo we amwereka ko aguwe neza kandi amwishimiye: Kumuhobera, kumusoma, kumutungura kuri telefone ukamubwira uti: "Ndagukunda", n’utundi nk’utwo tworoshye tutarenza amasegonda 30.
Umugabo ushoboye gukorera umugore we ibi nibura buri cyumweru bombi bashobora kubana bishimiye urukundo rwabo