Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25

Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25

Sep 13,2022

Ubushinjacyaha bwasabiye Uwihoreye wamenyekanye nka Ndimbati gufungwa imyaka 25.Araregwa guha umwana inzoga no kumusambanya.

 

Ubushinjacyaha busabiye #Ndimbati guhamwa n’ibyaha akurikiranyweho agafungwa imyaka 25 y’igifungo, kuko ibyaha akurikiranyweho bigize impurirane y’ibyaha mbonezamugambi.

 

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge habereye urubanza mu mizi rwa Uwihoreye Jean Bosco ’Ndimbati’ ukurikiranyweho ibyaha byo guha umwana inzoga no gusambanya umwana bikekwa ko yakoreye uwitwa Kabahizi Fridaus.

 

Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa ariko Ndimbati wagombaga kugezwa ku rukiko aburanira ku ikoranabuhanga kuko atigeze ashyirwa mu bagomba gusohoka muri gereza ya Mageragere afungiyemo.

 

Urubanza mu mizi ruri kuburanwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho Ndimbati ari gukurikiranira urubanza kuri SKYPE, naho mu rukiko akaba ahagarariwe n’abamwunganira mu mategeko batatu barimo Me Bayisabe Irene.

 

Mu kwiregura, Ndimbati yemeye ko yabyaranye n’uwo mukobwa ariko avuga ko baryamanye yujuje imyaka y’ubukure bityo ko ibindi birego aregwa bishingiye ku kagambane kabayeho k’abifuzaga kumuharabika.

 

Abaregera indishyi mu rubanza basabye miliyoni 30.Bahagarariye se w’uwasambanyijwe, Nsabimana Faustin.

 

Uwunganira Ndimbati aribaza uko nyiri ubwite ataje kwisabira indishyi cyane ko yujuje imyama y’ubukure.

 

Ndimbati we yasabye kugirwa umwere akajya kurera abana be yabyaranye na Kabahizi Fridaus.