Abubatse:Nubona ibi bimenyetso mu rugo rwawe uzamenye ko hari ikibazo mu gutera akabariro hagati yawe n'umukunzi wawe kandi ko ukwiye kugira icyo ukora hakiri kare

Abubatse:Nubona ibi bimenyetso mu rugo rwawe uzamenye ko hari ikibazo mu gutera akabariro hagati yawe n'umukunzi wawe kandi ko ukwiye kugira icyo ukora hakiri kare

Sep 14,2022

Muri iyi minsi hagaragara ingo nyinshi zifite ibibazo ndetse bivugwa ko umubare w’ingo zisenyuka ugenda wiyongera. Rimwe mu ipfundo rero ry’ibyo bibazo biba mu ngo ni akabariro katanyura abashakanye. 

 

Nkuko yabitubwiye, hari abantu batamenya ko bafite ubuzima bubi bujyanye no gutera akabariro bakazabana nabyo bikaba byazavamo ibindi bibazo bikomeye.

 

Dore bimwe mu biranga ingo zifite ikibazo mu buzima bw’akabariro hagati y’abashakanye :

 

-  Niba inshuro nyinshi utaryoherwa igihe uteye akabariro n’uwo mwashakanye ukabona ntacyo wabikoraho ndetse ukumva udashoboye kubivuga, yaba ari ukubibwira uwo mwashakanye cyangwa kugisha inama ababishoboye ufite ikibazo.

 

-  Niba inshuro nyinshi ari izo utera akabariro n’uwo mwashakanye utabishaka, uyikora gusa mu rwego rwo kuzuza inshingano z’abashakanye ufite ikibazo dore ko uwo mwashakanye abimenya bigatuma nawe atayishimira, mufite ikibazo.

 

-  Niba iyo uteye akabariro ubabara hari ikibazo.

 

-  Niba iyo uteye akabariro utababara ariko ukumva mu mutima utabyishimiye ndetse ukaba wakwifuza ko bitaba hari ikibazo .

 

-  Niba utera akabariro kugira ngo wikize umusonga (ibi bikorwa akenshi n’abagabo) atari uko ubyishimiye mu mutima ni ikibazo .

 

-  Niba hashira iminsi myinshi, ibyumweru cyangwa amezi mudatera akabariro ku mpamvu iyariyo yose ni ikibazo.

 

-  Niba utera akabariro udashishikajwe no kunezeza uwo mwashakanye ahubwo ari kubw’inyungu zawe gusa ( kuryoherwa kwawe) ni ikibazo.

 

-  Amagambo yo kujombana atagaragaza ikibazo ariko kandi yerekana ko umuntu atishimye urugero : « aba se ko aribo batuyobora, nta jambo nkigira muri uru rugo » , « ubu ntakabaraga umuntu akigira » « ntamugongo nkigira » nabyo byerekana ko hari ikibazo.

 

Ibi bibazo bishobora guterwa n’impamvu nyinshi ariko akenshi bituruka ku myumvire itariyo ndetse n’ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuzima bw’akabariro aho akenshi abantu bagera aho bubaka ingo batarigeze babiganirizwa mu miryango yabo ( manque d’éducation sexuelle ) ndetse ibyo bigatuma abantu batabiha agaciro gakwiriye, ntibabyiteho igihe cyose bari mu rushako.

 

Niba ibyo tuvuze haruguru bigaragara mu mibonano mu rugo rwawe birakwereka ko mufite ikibazo gikomeye mugomba gukemura byihutirwa. Iyo ubuzima bw’akabariro butameze neza ntabwo bishoboka ko abashakanye bagira guhuza cyangwa se ngo biyumvanemo, bityo n’urukundo rukahagirira ibibazo.

 

Mu by’ukuri gutera akabariro byiza ku bashakanye birangwa no kuba ababikora banyurwa ku mubiri ndetse no ku mutima kandi bose bakaba babyishimira 100% nta n’umwe wumva aviramo aho.