Umugabo yashyingiranwe n'abagoe 3 icyarimwe

Umugabo yashyingiranwe n'abagoe 3 icyarimwe

Sep 16,2022

Umugabo witwa Byamungu Kanjira Prosper yashakanye n’abagore batatu umunsi umwe mu rusengero, bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

 

Byamungu Kanjira Prosper n’abagore be bashyingiranywe mu Itorero ryitwa Église primitive de Dieu ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ryemerera abagabo gushaka abagore benshi.

 

Iri torero ryizera cyane ko abagabo bagomba kwemererwa kurongora abagore benshi uko bashaka.

 

Amashusho y’ubukwe yasangijwe na Afrimax English yerekana Prosper hamwe n’abagore be batatu bambaye imyenda y’ubukwe imbere mu rusengero.

 

Umukwe abajijwe ku cyemezo yafashe cyo kurongora abagore batatu, yavuze ko atari itegeko ko umugabo azirikwa ku mugore umwe.

 

Ku bwa Prosper,yifuzaga kurongora abagore benshi kuko abagore baruta abagabo ku isi.

 

Avuga ko iyi myumvire ishobora kuzagera aho abagore barindwi bemera gushakana n’umugabo umwe. Yahamagariye abakobwa batarashaka kuza mu rusengero rwe, kuko bazahabona abagabo.