Ibimenyetso 7 byakwereka ko uwo ukunda ari we rukundo rw'ubuzima bwawe bwose

Ibimenyetso 7 byakwereka ko uwo ukunda ari we rukundo rw'ubuzima bwawe bwose

Sep 19,2022

Ahari ukunda kwibaza niba warabonye uwo muzabana ubuzima bwawe bwose, byashoboka ko utekereza ko mukundana cyane nyamara wowe uracyashidikanya. Muri iyi nkuru uramenyeramo ibimenyetso simusiga, bikwereka ko wabonye uw’ubuzima bwawe bwose.

 

Benshi batekereza ko umuhanda uberekeza kugushaka umukunzi wa nyawe, woroshye kuwugenda. Bagenda ibirometero bike bagahura n’abandi bantu bagatekereza ko aribo bazakomezanya urwo rugendo ruhinduka urw’ubuzima, gusa bikarangira arirwo ruvuyemo ishuri ryabo ry’ubuzima. Benshi batekereza ko urukundo ari amayobera, gusa mu nkuru twaguteguriye uyu munsi harimo amakuru aragufasha kumenya niba uri kumwe n’urukundo rw’ubuzima bwawe.

 

1. Azagufasha kumva ko ukwiriye kubaho bisanzwe kandi mu buzima bwiza.

 

Umuntu wawe, umukunzi wawe w’igihe cyose agutera imbaraga, akakwereka ko ushobora kubaho nkawe ubwawe, ukabaho ukomeye kandi ufite imbaraga. Umukunzi wawe, agufasha kumva ko ukwiriye kubaho wisanzuye kandi wishimye, ukora ibikunezeza.

 

2. Akubera umufasha mwiza.

 

Umukunzi wawe w’ahazaza akubera imbaraga, aragutabara mu gihe uri kumva ko uri wenyine. Mu gihe ukeneye ubufasha bw’uwo ari we wese, umukunzi wawe aba ahari ngo agufashe.

 

3. Murahorana.

 

Haba mu ntekerezo cyangwa mu bikorwa, umukunzi w’ahazaza wawe, umufasha muzahorana akuba hafi no mu buryo butagaragara.

 

4. Iyo muri kumwe wumva wuzuye.

 

Mu gihe muri kumwe, uba wumva aruta abantu bose bagukikije. Uwo muntu arakuzuza ukumva ufite amahoro adasanzwe, by’umwihariko mu gihe muri kumwe.

 

5. Murashyigikirana.

 

Mu bikorwa bitandukanye, umufasha ufite ni uwo. Niwe ukuba hafi, mufashanya muri byose.

 

6. Muterana imitoma.

 

Imitoma ni ijambo rizwi cyane, rikoreshwa n’abantu bakundana. Uyu mukunzi wawe uzamenya ko ari uw’akaramata mu gihe muzisanga muterana imitoma bya hato na hato.

 

7. Murahuza ibintu byose.

 

Hari n’ibindi byinshi tutabashije kuvuga nonaha, ariko nawe uzi neza. Umuntu muzabana muhuzwa na byinshi.

 

Inkomoko: OperaNews