Kayonza: Umuyobozi w'umudugudu yatawe muri yombi akekwaho gutwika inzu y'umuturage wari utuye mu mudugudu we
Abantu bataramenyekana batwitse inzu y’umuturage bakoresheje Lisansi, Umukuru w’Umudugudu ahita atabwa muri yombi akekwaho icyo gikorwa kibi nyuma yo gushinjwa n’uwo muturage kumutoteza no kumwirukana muri uwo Mudugudu.
Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu mu Mudugudu w’Akamayange mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange. Umuturage watwikiwe inzu akaba yitwa Niyonsaba Bosco w’imyaka 42 ufite umugore n’abana batanu.
Niyonsaba watwikiwe inzu yavuze ko ahagana saa sita z’ijoro ari bwo ngo iwe ahantu yakodeshaga haje abantu barakomanga ababaza abo aribo banga kwivuga, hashize akanya ngo bahise bakubita idirishya bamena Lisansi mu nzu ubundi ngo baratwika.
Ati “Nahise mbyuka nsanga umuriro watangiye gukwirakwira, mena idirishya ndatabaza abaturanyi baraza bamfasha gukuramo umugore n’abana banjye batanu ariko ibindi bikoresho byose twari dutunze byahiriyemo.”
Uyu muturage yavuze ko uwo akeka ari Umukuru w’Umudugudu ngo kuko ariwe kuwa Mbere wamubwiye ko akwiriye kumuvira mu Mudugudu bitaraba nabi ngo natahava ku neza ngo azahava bamujyana mu irimbi.
Ati “Ndasaba Leta indenganure kuko aho nabaga nakodeshaga, Mudugudu aranshinja ubujura ariko ntiyerekana abo nibye niwe nkeka kuko yari amaze iminsi angendaho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yavuze ko inzego z’umutekano ziri gukora iperereza ahamya ko Umukuru w’Umudugudu yahise atabwa muri yombi.
Ati “Mudugudu kuri ubu yatawe muri yombi kuko uwatwikiwe yavuze ko Mudugudu yamugendagaho gusa twabikurikiranye dusanga uwo muturage ntafite imyitwarire myiza, aho yavuye naho yahavuye yirukanwe, gusa iperereza riri gukorwa n’inzego z’umutekano.”
Gitifu Kabandana yavuze ko ubundi buri muturage yagakwiye kwimuka afite icyangombwa kiranga imico n’imyifatire asaba abaturage ko mu gihe bagiranye ikibazo n’abayobozi bakwiriye kwegera urwego rwisumbuyeho rukabafasha kugikemura.
Yavuze ko kandi bidakwiriye kuba abantu bashaka gutwikira undi muturage ngo ni uko batifuza ko aturana nabo, ahamya ko uwo iperereza rizagaragaza azabihanirwa.
Uyu muyobozi w’Umudugudu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe iperereza rigikomeje.
Ivomo: IGIHE