Dore ibintu 8 abantu batazi bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi buzira umuze

Dore ibintu 8 abantu batazi bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi buzira umuze

Sep 22,2022

Sobanukirwa ibintu 8 utari uzi bitangaje byagufasha kugira ubuzima bwiza.

 

Mu buzima usanga buri wese aharanira kubaho ubuzima bwiza ndetse buzira indwara. Usanga hari byinshi duharanira gukora ngo ubwo buzima bumere neza, nko kugabanya ibiro, kurya indyo iboneye, kuruhuka no gusinzira neza bihagije, kunywa amazi ahagije n’ibindi binyuranye.

Nyamara hari ibindi bintu binyuranye ushobora gusanga utari uzi kandi bifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu. Dore ibintu 8 bitangaje byagufasha kugira ubuzima bwiza byatangajwe na Medical News Today:

1. Niba ushaka gukora cyane nywa ikawa

Kunywa ikawa nubwo hari abo bitemerewe kubera ubuzima bwabo (nk’abarwaye indwara zinyuranye cyangwa abagore batwite), ariko kunywa ikawa itarengeje 200mg mu gitondo cyangwa mbere yo gutangira akazi (agatasi 1 cyangwa 2) hanyuma ukamara iminota 20 yonyine uri kuruhuka, bituma nyuma yaho ukora neza ndetse niyo waba ugiye gukora ikizami, usanga wibuka ku buryo burenze ubusanzwe.

Ibi uburyo bikoramo nuko ikawa ituma mu bwonko havamo adenosine, iyi uko yiyongera mu mubiri nibyo bitera kunanirwa. Caffeine rero dusanga mu ikawa ituma adenosine itongera gukorwa ndetse umubiri ukaba maso.

2. Ntukoze amenyo ukimara kurya

Niba umaze kurya cyangwa kunywa by’umwihariko ibirimo aside (nk’imbuto cyangwa inyanya n’ibyo kunywa bya soda), si byiza guhita woza amenyo.

Ibi byo kurya cyangwa kunywa birimo aside bituma agahu k’amenyo koroha cyane nuko wahita woza amenyo bikaba byayakobora akangirika.

Nubwo akenshi havugwa ko wategereza iminota byibuze 5 nyuma yo kurya, ariko niba wariye cyangwa wanyoye ibirimo aside ni byiza kurindira byibuze iminota 30.

 

3. Niba ushaka imyenda mito, kora siporo

Ibi ahari kubyumva biragoye ariko burya kubyibuha bituma wambara ibintu binini. Nyamara iyo ukora siporo bituma imikaya ikomera ikegerana nuko ukaba ukomeye ndetse rimwe na rimwe ukiyongera ibiro ariko ukureba akabona uri muto.

Ntibizagutangaze rero usanze umuntu w’ibiro 70 ukora siporo yambarana n’ufite ibiro 60 ariko we adakora siporo.

Impamvu ntayindi nuko imikaya ye iba yegeranye. Nawe rero gukora siporo bizatuma imyenda itari ikigukwira yongera kugukwira neza.

 

4. Niba ushaka kurya bike, rya kenshi

Ibi nabyo kubyumva bisa n’ibigoye. Nyamara hari ibyo kurya usanga bitera igihagisha, nko kurya amagi, guhekenya ubunyobwa ndetse no kurya imineke. Uko urya ubunyobwa cyangwa igi, winjiza poroteyine nuko mu mubiri  hakazamo igihagisha. Nyuma iyo wongeye kurya urya bike ugereranyije n’ibyo wari kuba wariye. Ibi bikaba byiza ku bantu bifuza gutakaza ibiro

 

5. Irinde ibyo kunywa byongera ingufu iyo unaniwe

Ibi byo kunywa bibamo caffeine, rimwe na rimwe ishobora no kuba nyinshi. Kubinywa unaniwe cyane bishobora gutera umutima gutera nabi no kumva udatuje muri wowe. Siyo gusa ahubwo hanabamo taurine nayo ikaba izwiho kuba inkabura ibi bikaba bishobora gutuma igipimo cy’isukari mu maraso kizamuka. Niyo mpamvu atari byiza kubinywa nyuma y’akazi k’ingufu cyangwa siporo.

 

6. Niba hashyushye nywa ibishyushye

Wajyaga wibaza ngo mu gihe hashyushye wanywa iki? Igisubizo ni iki rero: nywa ibishyushye nk’icyayi.

Iyo unyoye ibintu bishyushye umubiri wawe ubira ibyuya nuko utwengehu tugafunguka cyane bihagije, nyuma yaho hakurikiraho kumva ubushyuhe bwagabanyutse. Icyakora niba usanzwe ubira ibyuya byinshi, wakoresha agatambaro ukihanagura.

 

7. Gerageza kwandika n’ikaramu kugirango ubwonko bwongere ingufu

Muri iyi minsi iterambere riri kwiyongera cyane aho usanga kuri ubu mu kwandika yaba amasomo, ndetse n’ibindi bicye cyane twifashisha za mudasobwa. 

Nyamara ubushakashatsi bugaragaza yuko iyo wanditse n’ikaramu ubwonko bukora cyane ndetse bukabasha kwibuka ibyo wanditse kurenza iyo wakoresheje ubundi buryo. No mu gifaransa baravuga ngo “Celui qui écrit bien, lit deux fois”, ni ukuvugango iyo wanditse uba uri gusoma inshuro ebyiri.

Rero niba ushaka ko ibyo wanditse uzakomeza kubyibuka, andikisha ikaramu ku rupapuro, uzaba uri kongerera ingufu ubwonjo bwawe

 

8. Mu kongera ubusabane, gira umwanya wo kuba wenyine

Wasanga wari uzi ko guhorana iteka n’abandi aribyo bituma mubana akaramata ndetse mukarambana. Ibi siko bimeze kuko uko uhorana n’umuntu ntubona umwanya wo gutekereza ku bikureba ndetse ngo unibaze ku mubano wanyu. Ariko nyuma y’ibihe byiza, ibirori mwari murimo, gerageza ufate akanya ko kuba uri wenyine haba mu rugo cyangwa se watembereye.

Bizagufasha kwimenya neza, ndetse unamenye icyo abandi bamaze mu buzima bwawe. Ibi kandi bizakurinda stress no kwikunda, bishobora kwangiza umubano wawe n’abandi.